Abakozi barenga 800 bakoreraga MINAGRI baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byifuzo byatangiwe mu Nama y'Umushyikirano yo mu 2015, harimo ko za minisiteri n'ibigo bya Leta byazakora ubushakashatsi bwihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kumenyekanisha ukuri n'umwihariko wa buri gace n'ibigo.

Ibyo byashingiwe ku kuba ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa buba buri ku rwego rw'igihugu, bityo umwihariko wa buri kigo cyangwa minisiteri ntubashe kugaragara.

Ni muri ubwo buryo MINAGRI yatangije ubwayo bushakashatsi, bwakozwe bukuriwe na Prof François Masabo, uhamya ko buzafasha kumenya ingaruka za Jenoside muri iyo minisiteri.

Prof Masabo ysobanuye ko ubu bushakashatsi ari "Uburyo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside kuko kubamenya, kubibuka no kububakira inzibutso ni ukubaha icyubahiro. Ikindi kandi ni ugushyigikira abarokotse, bakabasha kubona ko ayo mateka yabo agaragara, ububi bwa Jenoside bukagaragara, ari naho buri wese afata ingamba zo kuyikumira.'

Uwo mushakashatsi yavuze ko iyo nyigo ifite intego zo kugaragaza amateka n'imiterere by'iyo minisiteri, kwerekana imibereho y'Abatutsi n'imibanire yabo n'abandi bakozi n'inzego mbere ya 1990, kugaragaza itegurwa rya Jenoside n'uko yagenze muri iyo minisiteri no kwerekana imibereho y'Abatutsi muri minisiteri nyuma yo kubohora igihugu.

Ubu bushakashatsi bwerekana 'Urutonde n'imyirondoro by'abari abakozi ba MINAGRI bazize Jenoside n'abo mu miryango yabo bayirokotse'.

Prof Masabo yakomeje ati 'Muri ubu bushakashatsi habayeho no kugaragaza ubuhamya bw'abakoze muri iyi minisiteri barokotse Jenoside.'

Abo bazafasha gusobanura uko abayobozi b'iyo minisiteri bitwaye muri ayo mateka, hanasobanurwe uburyo bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Magingo aya, hari amakuru menshi yamaze kuboneka muri ubwo bushakashatsi cyane cyane ashingiye ku buryo abayobozi b'ibigo n'imishinga byari bishamikiye kuri iyo minisiteri babibye urwango mu bakozi bakabateza umwiryane ndetse bagafatanya n'abasirikare gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside barema imitwe y'Interahamwe.

Prof Masabo yagize ati 'Abayobozi b'ibigo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Twavuga nka Bagaragaza Michel, Ndabarinze Juvénal, Kamodoka Denis, Musema Alfred, Nsabimana Callixte, Komayombi Pascal, Kageruka n'abandi.'

MINAGRI ni imwe muri minisiteri zari zikomeye mbere ya Jenoside cyane ko yari ifite n'ibigo byinshi biyishamikiyeho, ndetse ikagira imishinga myinshi hirya no hino mu gihugu. Mu 1993 abakozi bayo basagaga 5.900, Jenoside ihitana abarenga 800 muri bo.

Abakozi ba MINAGRI barenga 800 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-barenga-800-bakoreraga-minagri-baguye-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)