Abakiri bato bahawe rugari muri CHOGM: Buri gihugu kizahagararirwa n'umuntu umwe uri munsi y'imyaka 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Ahmad yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2021,ubwo yari muri 'African Leadership University' i Kigali aho yagiranye ibiganiro n'abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika biga muri iyo kaminuza, byibanze ku iterambere rya demokarasi mu bihugu bigize Commonwealth, uburenganzira bwa muntu, ihindagurika ry'ikirere ndetse iterambere ry'urubyiruko.

Minisitiri Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko Commonwealth yashyize imbaraga mu iterambere ry'urubyiruko, kuko ari rwo rugize 60% by'abaturage miliyari 2,4 bari muri uwo Muryango.

Yagize ati 'Commonwealth ni Umuryango ugizwe n'abakiri bato, 60% by'abaturage bacu ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30. Birumvikana ko ari amahirwe ku Muryango wose kuko ufite amaboko y'abakiri bato azakomeza kuwuteza imbere, ariko birasaba ko tubategura kugira ngo bazagire ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere Umuryango wa Commonwealth.'

Yavuze ko mu biri gukorwa byo gutegura urubyiruko harimo kubafasha kubona uburezi bakeneye, binyuze mu gushyiraho amahirwe yo kurufasha gukomeza amashuri.

Ati 'Nka Commonwealth twashyizeho amahirwe yo gufasha urubyiruko rwacu kubona ubumenyi bujyanye n'igihe tugezemo kandi buzatuma urwo rubyiruko rubasha guhangana n'ibibazo byugarije uyu Muryango wacu birimo nk'ihindagurika ry'ikirere ndetse n'ubukene'.

Uretse gufasha urubyiruko kubona ubumenyi rukeneye kugira ngo rwubake iterambere rirambye, Minisitiri Ahmad yavuze ko urubyiruko rukwiye gutangira guhabwa inshingano z'ubuyobozi hakiri kare, kugira ngo rwitoze imirimo irutegereje mu myaka iri imbere.

Yavuze ko kubera iyi mpamvu, ku bufatanye n'u Rwanda, mu nama ihuza abakuru b'ibihugu n'abayobozi mu bihugu bigize Commonwealth, CHOGM, itegerejwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka, buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzahagararirwa nibura n'umuntu umwe uri munsi y'imyaka 30.

Ati 'Mu nama turi kwitegura ya CHOGM, nibura buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzazana umuntu umwe mu bazagihagararira muri iyi nama ariko ukiri urubyiruko, kuko agomba kuba ari munsi y'imyaka 30'.

Uyu muyobozi yasobanuye ko impamvu iki cyemezo cyafashwe, ari uko iterambere ry'urubyiruko ari ingingo ikomeye izaganirwaho muri iyi nama.

Uretse iterambere ry'urubyiruko, byitezwe ko umutekano w'ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw'abagore n'abagabo, ihindagurika ry'ikirere, uburezi ndetse n'iterambere rya demokarasi ari bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama.

Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko ubufatanye bw'ibihugu bigize uyu muryango ari ingenzi cyane mu iterambere ry'Isi muri rusange, ndetse ko ubu bufatanye bunagaragarira mu byo ubuyobozi bw'uyu Muryango bukora, birimo nko kurwanya icuruzwa ry'abantu, ruswa n'ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Minisitiri Ahmad ari mu Rwanda mu kurebera hamwe aho igihugu kigeze imyiteguro ya nyuma mbere yo kwakira inama ya CHOGM, aho byitezwe ko ishobora kuzakira abantu bari hagati ya 7 000 na 10 000.

Uyu muyobozi kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse mbere hari haje Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, wemeje ko 'Imyiteguro ya CHOGAM iri kugenda neza'.

Inama ya CHOGM itegerejwe hagati ya 21 na 26 Kamena 2021. Uyu muryango ufite ibigo n'ibikorwa 80 biwushamikiyeho, bikawufasha gushyira mu bikorwa inshingano ufite zirimo kurwanya ihindagurika ry'ikirere, aho umaze gutanga inkunga ya miliyoni 42,7$ ku imishinga 27 iri mu bihugu bitandatu.

Uyu Muryango kandi uri gusuzuma imishinga 63 iri mu bihugu umunani, izaterwa inkunga ya miliyoni 767$.

Umwe mu babonye buruse yo kujya kwiga ayihawe na Commonwealth yavuze ko uyu Muryango ufite amahirwe azateza imbere urubyiruko
Abanyeshuri ba ALU bari bitabiriye iki kiganiro ku bwinshi
Abitabiriye iki kiganiro bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19
Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Commonwealth mu Bwongereza, Ahmad Tariq, yavuze ko Commonwealth ishyigikiye urubyiruko cyane
ALU yigamo abanyeshuri bakomoka hanze y'u Rwanda
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bari baturutse hanze y'u Rwanda
Abanyeshuri ba ALU bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo
Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko uyu Muryango ukwiye gukomeza gufatanya
Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Abarimo Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, Minisitiri Tariq Ahmad na Joanne Lomas, batanze ikiganiro muri ALU
Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yari yitabiriye ibi biganiro
Ubwo abitabiriye ibi biganiro bari basohotse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-gihugu-cyizitabira-chogam-kizahagararirwa-n-umuntu-umwe-uri-munsi-y-imyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)