Abakinnyi ba Sinema Nyarwanda bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka_ Video #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba sinema Nyarwanda batandukanye  bahuriye mu ndirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994 itanga ubutumwa bwo kwihanganisha ababuze ababo muri ibi bihe byo kwibuka.

Abakinnyi ba filime ntibakunze kugaragara cyane mu bijyanye no kuririmba ariko iyo gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 igeze  rimwe na rimwe bishyira hamwe bagakora indirimbo.

Uyu mwaka wa 2021 abakina sinema nyarwanda bishyize hamwe bakora indirimbo yitwa' Impore Rwanda' iyi ndirimbo igaragaramo abakinnyi barimo: Ndimbati, Samusure, Rosine, Samanta, Kibonge, Kantengwa, Tajino, Karimu, Siperansiya na Bamenya ndetse n'abandi benshi batandukanye.

Indirimbo ' Impore Rwanda'  irimo amateka ya Jenoside n'ubutumwa bw'aho u Rwanda ubu rugeze no guhamagarira isi kumenya ibyabaye ngo bitanzongera kuba ukundi.

Kanda hano urebe amashusho y' indirimbo ' Impore Rwanda' y' abakinnyi ba Sinema Nyarwanda.



Source : https://impanuro.rw/2021/04/10/abakinnyi-ba-sinema-nyarwanda-bahuriye-mu-ndirimbo-yo-kwibuka_-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)