Abafatanywe na Kizito Mihigo bavuze ku byaha baregwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo batatu bafatanywe na Kizito Mihigo ubwo yashakaga gutoroka Igihugu, bamwe bavuze ko bemera ibyo bashinjwa gusa urubanza rwabo rwongeye gusubikwa rukaba rwimuriwe mu kwa Karindwi.

Urubanza rwa Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Ndikumana wari umukozi wa Kizito Mihigo rumaze gusubikwa inshuro eshatu kuva mu kwezi kwa mbere 2021 ubwo bagezwaga imbere y'urukiko.

Baregwa 'kuba Kitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko', kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi kuwa kane babajijwe kuri ibyo byaha, Innocent Harerimana yavuze ko atemera icyaha ashinjwa.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera icyaha cya mbere ariko icyaha cyo gutanga ruswa batacyemera.

Ababurana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere i Kigali, bagaragaye mu rubanza hifashishijwe amashusho mu gihe umunyamategeko wabo yari mu rukiko.

Me Pierre-Celestin Kubwimana wunganira Ngayabiha Joel na Harerimana Innocent yasabye urukiko gusubika urubanza kuko atarabonana n'abo yunganira, anasaba umwanya wo kwiga kuri dosiye ibashinja.

Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito we nta mwunganizi mu mategeko afite kandi yavuze ko yiteguye kwiburanira.

Uyu, mubyo aregwa harimo ko ari we wagiye gutegura inzira Kizito Mihigo yari gucamo ajya hanze y'igihugu. Nyuma yo kumva aba baregwa, urukiko rwasubitse uru rubanza nanone, rwimurirwa tariki 13/07 muri uyu mwaka.

Inkuru ya BBC



Source : https://impanuro.rw/2021/04/29/abafatanywe-na-kizito-mihigo-bavuze-ku-byaha-baregwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)