Aba bajura bahuye n'akaga gakomeye ubwo inzuki zababuza gucyura ibyo bibye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bajura bakomoka muri Uganda bahuye n'akaga ubwo batererezwaga inzuki nyinshi zikababuza gutwara ibyo bari bamaze kwiba.

Abakurikiranye uko byagenze bavuze ko aba bajura babiri bari bibye televiziyo na gaz, ariko kubw'amahirwe macye yabo, gucyura ibyo bibye ngo babigeze murugo byaje kubabana ikibazo gikomeye nubwo bari bamaze kubisohora kwa nyirabyo. Aba bakigera hanze bahise baterwa n'igitero gikaze cy'inzuki ziryana maze zirabatangira, abajura basigara bisanze bagomba gusubiza ibyo bibye kwa nyirabyo.

Umwe muri abo bajura ngo inzuki zaraje zizenguruka akaboko ke, maze mugenzi we televiziyo imufataho yanga kumuvaho, ibi byose ngo ni umusaruro w'amasezerano nyirukwibwa yakoranye n'umupfumu maze uwo mupfumu agateza abajura inzuki zikaze. Byaje kurangira abajura basubije ibyo bibye kwa nyirabyo.

Umugore witwa Rashida Jowelia ari nawe wari wibwe ngo akimara kubona ko bajyanye ibikoresho bye ntiyihutiye kugeza ikirego kuri police ahubwo yihutiye kujya kureba umupfumu maze amubwira ikibazo uko giteye arinabwo bamwizezaga ko bagiye kugarura ibye byibwe. Bidatinze ngo abasore bahise bagaragara umwe inzuki zuzuye kukaboko ke undi televiziyo yamuhezeho.

Aba basore babiri ngo bakomoka muri kenya ndetse bavuga ko kwiba babitewe n'ubushomeri bukomeye babamo ndetse n'ubukene ndetse ngo bikaba arinabyo byatumye bahunga igihugu cyabo cya kenya. Aba ngo baje muri Uganda bizeye kuhabona akazi ariko biza kugenda nabi bamara amezi agera kuri batarabona akazi ngo inzara ibarembeje nibwo bahise bishora mu bikorwa by'ubujura nabyo ntibyaje kubahira.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/aba-bajura-bahuye-nakaga-gakomeye-ubwo-inzuki-zababuza-gucyura-ibyo-bibye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)