13 bahanganiye imyanya 11 muri Komite y'igihugu y'imikino y'abafite ubumuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, hateganyijwe inama y'inteko rusange ya komite y'igihugu y'abafite ubumuga mu Rwanda 'NPC Rwanda', akaba ari inama izatorerwamo komite nyobozi yayo.

Iyi Nama izaba hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Komite Nyobozi ya NPC Rwanda iriho iyobowe na perezida Murema Jean Baptiste wongeye gutanga kandidatire yo kongera kuyiyobora, yari yatowe tariki ya 26/03/2017 itorerwa Manda y'imyaka ine.

Amazina y'abemerewe kwiyamaza n'imyanya biyamamariza

Komite nyobozi

1. Murema Jean Baptiste (perezida akaba ari umukandida rukumbi)
2. Safari William (Visi perezida wa mbere)
3. Mukarusine Claudine(Visi perezida wa kabiri)
4. Ilibagiza Rose(Visi perezida wa kabiri)
5. Dr. Mutangana Dieudonne(umunyamabanga mukuru)
6. Vuningabo Emile(umubitsi)

Abajyanama

7. Bizimana Jean Damascene(uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga)
8. Mukanyemazi Adele(uhagarariye abafite ubumuga bw'ingingo)
9. Ilibagiza Rose (uhagarariye abafite ubumuga bw'ingingo)
10. Sekarema Jean Paul(uhagarariye abafite ubumuga bwo mu mutwe)
11. Mukanziza Venantie(uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona)
12. Mukobwankawe Liliane(uhagarariye abagore)
13. Twagirayezu Callixte(uhagarariye abakinnyi)

Amatora ya komite nyobozi ya NPC Rwanda azaba ku munsi w'ejo
Murema Jean Baptiste agiye kongera kwiyamariza kuyobora NPC Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/13-bahanganiye-imyanya-11-muri-komite-y-igihugu-y-imikino-y-abafite-ubumuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)