Umunyamakuru w'imikino mu kiganiro Urukiko yambikiye umukunzi we impeta mu kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Horaho Axel umunyamakuru w'imikino kuri Radio 10 mu kiganiro Urukiko, yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles, Masera Nicole amusaba ko yazamubera umugore.

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, ukaba wabereye mu karere ka Rubavu mu Kiyaga cya Kivu.

Tariki ya 9 Werurwe 2021 nibwo Axel Horaho yasangije abakunzi be amafoto yagiye kwakira umukunzi we usanzwe uba muri Amerika, akaba yari yaje mu Rwanda.

Axel Horaho akaba yarabwiye ISIMBI ko ubukwe bwe na Nicole buri vuba ariko bataramara gufata umwanzuro w'itariki buzaberaho.

Biteganyijwe ko Masera Nicole azasubira muri Amerika tariki ya 20 Werurwe, akazagaruka mu Rwanda igihe cy'ubukwe cyegereje.

Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio Salus.

Yamwambikiye impeta mu kiyaga cya Kivu
Nicole na Axel mu kiyaga cya Kivu
Byari ibyishimo kuri Axel na Nicole



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-mu-kiganiro-urukiko-yambikiye-umukunzi-we-impeta-mu-kiyaga-cya-kivu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)