Aka gace gaherereye ku muhanda KN4 Avenue, uri hagati y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, inyubako z’ubucuruzi zirimo iya Makuza Peace Plaza, iz’amabanki ya Banki ya Kigali, Ecobank na Cogebanque ndetse n’izindi zirimo ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe.
Kuva mu mwaka wa 2015, aka gace kabaye aka mbere mu Mujyi wa Kigali kagizwe ak’abanyamaguru gusa (Car Free Zone), bikorwa mu rwego rwo kugira ngo kavugururwe, kagirwe ahantu ho kuruhukira kandi hari ubwisanzure. Igitekerezo cyari uko abanyamujyi bananijwe n’imirimo ya buri munsi yo mu murwa, bashobora gusimbukirayo bakaganira, bakaruhuka ndetse bakanasangira kuko muri aka gace hari ahateganyirijwe kubaka ibikorwa birimo restaurant n’ibindi.
Uyu mushinga wiswe ‘Imbuga City Walk’ wateganyirijwe miliyari 6 Frw, gusa bitewe n’impamvu zitamenyekanye neza, ntiwahise utangira gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo aka gace kabyajwe umusaruro mu bundi buryo, burimo kuhagira ahamurikirwa ibikorwa byiganjemo ibya ‘Made in Rwanda’, ibitaramo, kwifotoza kw’abageni n’ibindi.
Mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko umushinga wa ‘Imbuga City Walk’ ugiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ko mu mezi atatu, igice cya mbere cy’uyu mushinga kizaba cyamaze kurangira.
Ntibyatangajwe neza niba ku nyigo n’ingengo y’imari yari iteganyijwe hari icyahindutse, gusa ubuyobozi bw’Umujyi bwavuze ko aka gace kazashyirwamo ibikorwa by’imyidagaduro’.
Ubwo butumwa bugira buti “Agace kazwi nka Car Free Zone katangiye gutunganywa mu rwego rwo kuhahindura icyanya cyo kwidagadura. Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izamara amezi atatu, irangirane na Gicurasi 2021”.
Muri aya mavugururwa, byitezwe ko agace karimo kaburimbo izakurwamo, hagashyirwa amabuye akoreshwa mu kubaka inzira z’abanyamaguru basanzwe.
Umujyi wa Kigali wagize uti “Iyi Car Free Zone izaba igizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks (zizaba zicururizwamo ibirimo amafunguro n’ibinyobwa), ahagenewe kumurika ibikorwa, ahagenewe imyiteguro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuzahaganirira, aho wabona WIFI (internet nziramugozi), ubwiherero rusange n’ibindi bitandukanye”.
Mu busanzwe, urusaku rwinshi mu mijyi ruterwa n’imodoka nyinshi ziba zinyuranamo. Icyo Car Free Zone zimaze, ni ugushyiraho uduce zitageramo, bigatuma haba umutuzo ku buryo abantu bakorera muri uwo mujyi n’ubundi bashobora kuhajya bakaharuhukira kandi bitabasabye gukora urugendo rurerure.
Mu mijyi hafi ya yose ikomeye ku Isi, uduce nk’utu tuba duhari ndetse mu mijyi minini, ugasanga ari twinshi. Bivugwa nyuma y’iyubakwa rya Car Free Zone iri mu mujyi rwagati, hari n’izindi zizubakwa mu bindi bice by’umujyi bihuriramo abantu benshi, ahavugwa cyane hazakurikiraho ni i Remera mu Karere ka Gasabo.