Uyu mugabo n'umugore batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 nyuma y'uko hari umuturanyi wabo ubashinja urupfu rw'umwana wabo w'umukobwa bapfuye atewe icyuma.
Uyu nyakwigendera w'imyaka 12 witwa Kaliza Josiane, yishwe tariki 11 Werurwe atewe icyuma.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yavuze ko iperereza ryakoze, basanga umugabo witwa Manirambona Jean Marie w'imyaka 28 n'umugore we Ayinkamiye Claudine bafite uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umuturanyi wabo witwa Habanabashaka Emmanuel na we ari mu batawe muri yombi, akekwaho gafatanya na bariya babyeyi kwica umwana wabo. Uyu Habanabashaka ashinja uriya mugabo Manirambona Jean Marie.
Dr Murangira Thierry yagize ati 'Iperereza ririho rigamije gutahura impamvu Se na Nyina w'umwana n'umuturanyi bafatanye kwica umwana.'
Abakekwaho gukora buriya bwicanyi bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe.
Umuvugizi w'Ubugenzacyaha avuga ko nta muntu wagakwiya kwica undi mu by'ukuri, ko ibihano biremereye kuko ari ugufungwa Burundu.
Ati 'Abaturage turabashimira ku bufatanye batugaragariza mu kurwanya ibi byaha, tukaba tubahumuriza ko tuzafatanya kubirwanya, nta gikuba cyacitse turabahumuriza, abandi bafite uwo mugambi mubisha na bo bagomba kubivamo, amayeri yose bakoresha bahisha, ubwenge bwose bakoresha bahisha Ubugenzacyaha, turabibutsa ko RIB ifite ubushobozi, ubumenyi n'ububasha ndetse n'ubwitange n'ubufatanye n'abaturage mu kurwana ibyaha.'
Mu ntara y'Iburasirazuba, hamaze iminsi havugwa ibibazo by'ubwicanyi burimo n'ubukorwa na bamwe bo mu miryago kubera ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.
UKWEZI.RW