Umubikira yakoze benshi ku mutima nyuma yuko apfukamiye abapolisi bari bagiye kurasa abaturage bigaragambyaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubikira witwa Ann Rose Nu Tawng wo mu gihugu cya Myanmar yakoze benshi ku mutima nyuma yuko agiye imbere y'abapolisi bo muri iki gihugu bari bafite imbunda arapfukama abasaba guhagarika kurasa abaturage kubera ihirikwa ry'ubutegetsi.

Uyu mubikira yavuze ko aba bapolisi bashakaga gucunga ko abigaragambyaga ahitwa Myitkyina batekanye. Ati 'Nabinginze ngo ntibahohotere abigaragambya ahubwo ko babafata neza.'

Uyu mubikira n'umwe mu bapolisi bagaragaye bakoze impanga zabo hasi ariko nyuma amasasu yongeye kumvikana. Abantu 2 bahatakarije ubuzima muri ayo masasu nkuko Tawng n'abandi babitangaje.Umukuru wa Polisi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Kuwa 1 Gashyantare uyu mwaka,igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku butegetsi perezida watowe madamu Aung San Suu Kyi barangije bashyiraho inzibacyuho y'umwaka.

Abaturage b'iki gihugu bahise batangira kwigaragambya kuko bakundaga Madamu Ang ariko polisi ibiraramo ikoresheje amasasu ya nyayo.

Si bwo bwo bwa mbere uriya mubikira yari akoze igikorwa nka kiriya, kuko ku wa 28 Gashyantare na bwo yegereye abashinzwe umutekano, agapfukama imbere yabo abasaba kureka abigaragambya.

Yavuze ko atazahagarara ngo arebere ibiri kuba ntacyo akoze, mu gihe igihugu cye cyose gikomeje guteseka.

Itsinda rishinzwe gukurikirana imfungwa za politiki rivuga ko kugeza ubu, abantu barenga 60 ari bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi muri Myanmar, barimo babiri bapfuye ku wa Mbere.


Uyu mubikira yavuze ko atazahagarara ngo arebere ibiri kuba mu gihugu cye.



Source : https://impanuro.rw/2021/03/11/umubikira-yakoze-benshi-ku-mutima-nyuma-yuko-apfukamiye-abapolisi-bari-bagiye-kurasa-abaturage-bigaragambyaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)