Nyamasheke : Abakozi 13 b'Umurenge barashinja Gitifu kubayoboza igitugu n'andi makosa akarishye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibaruwa yasinyweho n'aba bakozi 13 bigaragara ko yanditswe tariki 08 Werurwe 2021, yandikiwe Umunyanyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ndetse n'abandi bayobozi mu Karere barimo Umuyobozi w'Akarere n'abamwungirije.

Aya makosa atandatu bagiye bagaragaza rimwe ku rindi banaritangira ibisobanuro, bahereye ku ikosa ryo Guteranya Abakozi.

Basobanura bavuga ko 'byagiye bigaragara kenshi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yihererana bamwe mu bakozi akababwira amagambo abangisha bagenzi babo [bise mbatanye mbayobore] ibi byabaye ku bakozi bose.'

Bamushinja kandi kuyoboza abakozi igitugu, Gutuka abakozi, guhunga inshingano z'ubuyobozi, kudaha abakozi ibyo bemerewe ndetse no guteranya abakozi n'abaturage.

Basoza bagaragaza icyifuzo bagira bati 'Hashingiwe ku nama zitandukanye twagiye tugirana n'Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge tumugaragariza imbogamizi dufite ariko ntihagire igihinduka kugeza ubu, dushingiye kandi ku nama twagiranye n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu akatugira inama ariko tukaba tubona ntampinduka, twifuje kubimenyesha Ubuyobozi bw'Akarere mu nyandiko tunasaba ko mwadufasha ku byifuzo byacu bikurikira bigashyirwa mu bikorwa kugira ngo dutange umusaruro uhagije :

* Guha abayobozi agaciro ;
* Kwita ku nshingano ze ;
* Guhindura imikorere n'imiyoborere.

DORE IBARUWA YOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nyamasheke-Abakozi-13-b-Umurenge-barashinja-Gitifu-kubayoboza-igitugu-n-andi-makosa-akarishye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)