Ubucuruzi bwifashisha murandasi bwagaragajwe nka kimwe mu bisubizo byafasha Afurika kwigobotora ingaruka za Covid-19 -

webrwanda
0

Iyi raporo yanagaragaje ko ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, bwabaye umusemburo w’iterambere ry’uyu mugabane mu myaka 10 ishize, ndetse ko uru rwego rwitezweho gukomeza gutanga amahirwe y’iterambere mu myaka 10 iri imbere.

Raporo yagize iti “Twanzuye ko ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bushobora kuba umusemburo wo gufasha ubukungu bwa Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19."

"Ariko by’umwihariko, ubucuruzi bwifashisha murandasi ndetse n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bishobora kuba imbarutso y’izahuka ry’ubukungu rikenewe muri iyi minsi."

Iyi raporo yagaragaje ko izamuka ry’ubucuruzi bukorewe kuri murandasi ryatewe n’izamuka ry’umubare w’abakoresha ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, nk’aho abarenga 30% bakoresha telefoni zigezweho mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya na Misiri.

Byitezwe ko ubucuruzi bwifashisha murandasi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 500$ mu 2030, dore ko umubare w’abakoresha serivisi zirimo Mobile Money watumbaye ukagera kuri miliyoni 500 mu mwaka wa 2019.

Iri zamuka kandi ryanatewe n’ibiciro bya telefoni zigezweho bisigaye bihendutse ku Mugabane wa Afurika, kuko ECA ivuga ko 83% bya telefoni zacurujwe ku Mugabane wa Afurika mu 2019, zari zifite agaciro ka 200$ (arenga ibihumbi 199 Frw) cyangwa munsi yayo.

Ubucuruzi bwifashishije murandasi bwagaragajwe nk'umusemburo w'izahuka ry'ubukungu ku Mugabane wa Afurika



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)