Rwabugiri yahamagawe mu Mavubi gusimbura Kimenyi Yves ugiye kumara ibyumweru 3 adakina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu,Mashami Vincent,yahamagaye Omar Rwabugiri mu myitozo mu mwanya wa Yves Kimenyi byatangajwe ko agiye kumara ibyumweru adakina.

Kimenyi Yves yari yahamagawe mu bakinnyi 31 umutoza Mashami yahagamagaye ngo amufashe mu mikino 2 Amavubi afite muri uku kwezi, ariko yahise avunikira mu myitozo,

Muri iyi myitozo y'abakinnyi 24 yatangiye ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2021, Kimenyi Yves yayigiriyemo imvune ikomeye ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe.

Kimenyi Yves yagize imvune yo mu ivi ry'iburyo, hari mu myitozo yo ku mugoroba tariki ya 9 Werurwe 2021, nta muntu bahuye ahubwo akaba yarahindukiye nabi.

Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma,Kimenyi byagaragaye ko agomba kumara ibyumweru 3 adakina.

U Rwanda rugomba kwakira Mozambique mu mukino uzabera kuri stade ya Kigali ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboyen'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.


Kimenyi Yves yaravunitse



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rwabugiri-yasimbuye-kimenyi-yves-ugiye-kumara-ibyumweru-3-adakina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)