Rubavu: Abantu bane bafatanwe ibiro 100 by’urumogi -

webrwanda
0

Bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Amahoro ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe ariko no ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe mu Murenge wa Busasamana hari hafatiwe undi musore witwa w’imyaka 39 wafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu.

Abafatanwe urumogi ibiro 100 ni abamotari babiri barimo uw’imyaka 31, uw’imyaka 31 n’undi wari ushinzwe kurinda aho rubikwa. Uwo bivugwa ko ari nyirarwo nawe yarafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko hari urumogi ruri buve muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukazanwa mu Rwanda.

Ati “Hari uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe biriya biro 100 abiha abantu barabyogana bambuka i Kivu babigeza ku butaka bw’u Rwanda bisubirira muri Congo. Bamaze kubihageza bahasanze bariya bamotari babiri babizanira ukirimo gushakishwa kuko yahise acika inzego z’umutekano.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko undi yafatiwe iwe mu rugo mu Murenge wa Busasamana afite udupfunyika ibihumbi bitanu agiye kurucuruza mu baturage.

Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaraza mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko byose biva mu musaruro w’ubukangurambaga abaturage bahawe ku ngaruka z’ibiyobyabwenge.

Ati “Bariya bantu bakoresha amayeri ahambaye mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka bigira ku buzima, ubukungu ndetse no ku mutekano w’igihugu. Ubu nibo baduha amakuru tukabasha gutahura amayeri yose tugafata ababikwirakwiza, turabashimira kandi tubakangurira gukomeza ubwo bufatanye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse na bamwe mu batwara ibinyabiziga bijandika mu bikorwa byo kubitwara.

Ati “Muri bariya bantu bane bafashwe harimo abamotari babiri, icyo tubabwira ni ukwirinda amafaranga y’umurengera baba babahaye ngo babitware kuko iyo bafashwe bahanwa kimwe n’abandi banyabyaha bose mu gihe nyamara usanga aribo bari batunze imiryango yabo.”

“Urubyiruko rugomba kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bikabamaraho amafaranga ndetse iyo bafashwe barafungwa bagahanwa hakurikijwe amategeko.”

CIP Karekezi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batahwema kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Tariki ya 07 Werurwe muri iki Cyumweru dusoza Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge, ANU, bari bafashe abantu batandatu umunsi umwe nabo bafite udupfunyika 2610 tw’urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

Amategeko agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni mirongo 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)