Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Jean Bosco Siboyintore, ukuriye Ishami Rishinzwe Gushakisha no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bataragezwa imbere y’ubutabera, GFTU, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma abagize uruhare muri Jenoside batagezwa imbere y’ubutabera, nk’uko The New Times yabitangaje.
Zimwe muri zo zirimo ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bahinduranya imyirindoro yabo, abandi bahawe ubuhungiro mu bihugu barimo, akenshi bakavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ari yo mpamvu badakwiye koherezwa mu Rwanda.
Siboyintore yavuze ko hari n’abiga amayeri yo kuvuga ko ukekwaho ibyaha yapfuye, ati “Hari abafatanyabikorwa babo babeshya ko umuntu yapfuye kuko bazi ko uwapfuye adakurikiranwa n’ubutabera”.
Bamwe muri ba kizigenza bakiri gushakishwa ni Lieutenant Colonel Pheneas Munyarugarama wari ukuriye Ikigo cya Gisirikare cya Gako, Charles Sikubwabo, wari Burugumesitiri wa Commune ya Gishyita yari ahahoze hitwa Kibuye, (ubu ni mu Karere ka Karongi), na Aloys Ndimbati, wari Burugumesitiri wa Commune ya Gisovu yari ku Kibuye.
Siboyintore yavuze ko hari byinshi biri gukorwa kugira ngo abo bagihunga ubutabera bagezwe imbere yabwo na cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza.
Bimwe muri ibyo harimo gukorana n’abagize diaspora y’u Rwanda, ku buryo bajya batanga amakuru ku bantu bahinduza imyirondoro yabo maze bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Kugeza ubu, u Rwanda rufitanye amasezerano n’ibihugu 10 yo guhanahana abakekwaho ibyaha.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo icumbikiye umubare munini w’abashyiriweho impapuro zibata muri yombi. Icyo gihugu gicumbikiye abantu 408.
Uganda ifite abantu 277, Malawi ikagira 63, 52 bakaba muri Tanzania, 47 batuye mu Bufaransa, 42 bagatura muri Congo Brazaville naho abandi 40 bakaba batuye mu Bubiligi.
Kenya irimo 35, abandi 23 bakaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 18 batuye mu Buholandi, 15 muri Zambia, u Burundi bufite 15, Canada 14, Mozambique 13 naho 11 batuye muri Centrafrique.
Hari kandi abandi bantu 10 bari muri Cameroon, barindwi baba muri Norvège, Suède na Gabon, mu gihe u Bwongereza, u Budage na Afurika y’Epfo buri kimwe gicumbikiye abantu batanu.
Danmark, Nouvelle-Zélande, Cote d’Ivoire n’u Busuwisi buri kimwe gicumbikiye abantu batatu naho Zimbabwe ikagira abantu babiri. Finland, Ghana, Benin na Australie buri kimwe gifite umuntu umwe ukekwaho.
GFTU yatangiye imirimo yayo mu 2007, imirimo yayo igenzurirwa mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, NPPA.