Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, ikaba igomba gusuzumirwamo amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, harebwa uko yubahirizwa bijyanye n'uko icyorezo gihagaze mu gihugu.
Bitandukanye n'uko byari bisanzwe, iyi nama yateranye abagize guverinoma bose bari hamwe muri Village Urugwiro, ibintu bitaherukaga kuko izi nama zari zisigaye ziba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Hari icyizereâ¦
Abagize guverinoma baherukaga guhurira hamwe mu nama nk'iyi ku wa 14 Ukuboza 2020, mu gihe nyuma y'iminsi mike icyorezo cyaje kongera gukaza umurego ndetse u Rwanda ruhita rwinjira mu cyiciro cya kabiri cya COVID-19.
Mu mpera za 2020, imibare y'ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n'abahitanwa n'iki cyorezo biyongera ubutitsa.
Icyo gihe nibura mu byumweru bibiri bya mbere bya Mutarama 2021, imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yagaragazaga ko mu gihugu hose hari hamaze kwandura 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.
Ibi byaje gutuma ku wa 18 Mutarama 2021, Inama y'Abaminisitiri iterana hifashishijwe ikoranabuhanga [ibintu Abanyarwanda batari baherutse kubona], ndetse iyo nama yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri 'Guma mu Rugo'.
Inama y'Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 18 Gashyantare, hifashishijwe ikoranabuhanga ni yo yafatiwemo ibyemezo birimo kuvana Kigali muri Guma mu Rugo, gusa izindi ngamba zirimo kuba ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zarakomeje kuba zibujijwe.
Mu byo Abanyarwanda biteze muri iyi nama yateranye kuri uyu wa mbere ni uko amabwiriza yoroshywa, amasaha y'ingendo akongerwa ndetse ingendo zihuza Uturere n'Umujyi wa Kigali zikaba zakomorerwa.
Amafoto: Village Urugwiro