Perezida Kagame yakiriye Mushikiwabo na Charles Michel wa EU bari mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Charles Michel na Louise Mushikiwabo bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, bari mu Rwanda aho bari mu bukangurambaga burebana n'ibikorwa byo gukingira icyorezo cya COVID-19 byatangiye muri iki cyumweru mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga kandi bugamije gufasha ibihugu byo muri Africa gukomeza kubona inkingo muri gahunda yo kuzisaranganya y'Umuryango w'Abibumbye izwi nka COVAX.

Ubu bukangurambaga bugamije ubuvugizi, bunagamije gutuma habaho imikoranire ndetse no kuba ibihugu byagira amahirwe angana mu kubona inkingo nk'imwe mu ntwaro yo kurandura iki cyorezo cyugarije Isi.

Aba bayobozi b'Imiryango Ikomeye ku Isi kandi banitabiriye ibikorwa byo gutanga inkingo biri kubera mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w'iki cyumweru.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Mushikiwabo-na-Charles-Michel-wa-EU-bari-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)