PAC yasabye ko ingurane yakishyurwa mbere yo gukorera mu mutungo w’umuturage -

webrwanda
0

Abadepite bagize PAC, nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yakozwe kuri politiki y’imicungire y’ibiza, bishimiye ibimaze kugerwaho na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA ariko isanga hari ibikwiye guhinduka.

Ni ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 3 werurwe 2021 byahuje inzego zirebana n’ibikorwa birimo kwimura abaturage mu byabo kubera impamvu zitandukanye, arizo Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minisiteri y’ibikorwaremezo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA.

PAC yasabye inzego bireba zose ko ibitaratungana byose byashakirwa umurongo kandi bikihutishwa kugira ngo abaturage bakomeze kurindwa ibiza n’ingaruka zabyo.

Ikindi basabye ko cyahinduka ni itegeko rirebana n’ingurane rikwiye kujya rishyirwa mu bikorwa n’uburenganzira bw’umuturage bukubahirizwa mbere y’uko ibikorwa bikorerwa mu mutungo we akabanza guhabwa ingurane ikwiye no kwimurwa.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yavuze ko izakomeza gukurikirana aho ivugururwa rya politiki y’imicungire y’ibiza rigeze no kumenya uko inzego zishinzwe gukumira no kurinda ibiza zuzuzanya mu bikorwa by’ubutabazi

Komisiyo yashimangiye ko kandi hazakurikiranwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abantu bagera ku 13.000 basenyewe n’ibiza, byagombaga kurangira mu Ukuboza 2020 ariko hakabamo gukererwa.
Umubaruramari mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mukeshimana Marcel, yavuze ko mu gukemura ibibazo byo kwishyura ingurane, Minisiteri yashyizeho umukozi ushinzwe ibijyanye nabyo "expropriation" gusa, kugira ngo bihabwe umwihariko kandi bikemuke vuba, ubwishyu bubonwe ndetse ku gihe.

Yemereye PAC ko kugeza ubu nta birarane Minisiteri itarishyura, ko hari ibitinda kubageraho kubera inzira ziteganywa bigomba kunyuramo ndetse n’ibiza birimo amakosa, ariko ko ibigeze muri MINICOFIN byuzuye neza bihita byishyurwa bitarenze iminzi 14.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA yemereye PAC ko hari ahabaye amakosa nk’aho byagaragaye ko hishyurwa ubuso bw’ubutaka buruta ubwanditse ku cyangombwa cy’ubutaka, asobanura ko ubu bisigaye byitonderwa hakabanza gupimwa neza ubutaka, icyangombwa kigakosorwa mbere yo kubarirwa ingurane.

Abaturage hirya no hino bakunze kumvikana bavuga ko babaruriwe ibijyanye n’ingurane ariko ntibishyurwe nk’uko bikwiye cyangwa ku gihe nyamara ibyagombaga gukorerwa mu mitungo yabo byarakozwe.

Mu gihe iyi politiki yo gutanga ingurane no kwimura umuturage mbere y’uko hagira igikorerwa mu mutungo we byakubahirizwa byazarinda abaturage gusiragira buri munsi ku ngurane zatindaga kubageraho.

Akenshi abaturage bakunze kumvikana bavuga ko imirima yabo yanyuzemo umuhanda ariko bigakorwa ingurane itaratangwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)