Nyuma y'iminsi 3 gusa isoko ry'igura ry'abakinnyi bashya mu Rwanda ryasubitswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko FIFA yari yemereye FERWAFA icyiciro cya kabiri cy'igura ry'abakinnyi bashya mu Rwanda, bitarenze iminsi 3 gusa babimenyeshejwe ryasubitswe.

Tariki ya 9 Werurwe, FERWAFA yari yandikiye FIFA iyisaba ko bafungurira igice cya 2 cy'igura ry'abakinnyi mu Rwanda, tariki ya 10 Werurwe yahise ibasubiza ko amakipe yo mu Rwanda guhera tariki ya 15-29 Werurwe 2021 bemerewe kongeramo abakinnyi.

Mu gihe haburaga iminsi 2 kugira ngo iri soko rifungurwe, FERWAFA ku munsi w'ejo yandikiye amakipe iyamenyesha ko icyo gikorwa kitakibayeho bitewe n'uko batazi igihe shampiyona izasubukurirwa bityo ko bazamenyeshwa ikindi gihe cyo kwandikisha abakinnyi nyuma yo kumenya ibijyanye n'isubukurwa rya shampiyona banamaze kumenyesha FIFA amatariki mashya bashyira muri TMS.

Iyo baruwa igira iti'Tugendeye kuri email FIFA yatwoherereje ku wa 10 Werurwe 2021 itwemerera guhindura igihe cyari giteganyijwe cyo kwandikisha abakinnyi mu gice cya kabiri cy'umwaka w'imikino wa 2021 […] twari twasabye ko mu rwego rwo gufasha amakipe icyo gihe kizakoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe;'

'Tubandikiye tubamenyesha ko igihe cyo kwandikisha abakinnyi (second registration period) cyari giteganyikwe kuva tariki ya 15 Werurwe 2021 kugeza tariki ya 29 Werurwe 2021 gisubitswe. Tuzabamenyesha ikindi gihe muzabamwemerewe kwandikisha abakinnyi ubwo shampiyona izaba yemerewe gusubukurwa tumaze kumenysha FIFA amatariki mashya ashyirwa muri 'TMA'.'

Ubusanzwe FIFA igenera amakipe igihe cyo kuba bakongeramo abakinnyi kingana n'ibyumweru 16, ibyumweru 12 bya mbere y'uko shampiyona itangira n'imyumweru 4 igihe igice cya mbere cya shampiyona kiba kirangiye(phase aller).

Nyuma y'uko isoko ry'igurwa ry'abakinnyi mu Rwanda(igice kibanziriza shampiyona) rifunze hataramenyekana amakipe 2 azazmuka mu cyiciro cya mbere umwaka w'imikino 2020-2021, aho yamenyekaniye FERWAFA yasabye FIFA ko yabafungurira ibyumweru 2 bikazakurwa ku byo ku gice cya mbere cya shampiyona igihe kizaba gisoje, ubu hasigaye ibyumweru 2 ari nabyo bizakoreshwa mu gihe FIFA izaba ifunguriye u Rwanda.

Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda igice cya kabiri cyasubitswe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-iminsi-3-gusa-isoko-ry-igura-ry-abakinnyi-bashya-mu-rwanda-ryasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)