Aba bayobozi ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.
Amabaruwa yabo wo kwegura yashyikirijwe Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere tariki 29 Weruwe 2021.
Umuyobozi w'aka Karere ka nYanza, Ntazinda Erasme yavuze ko bariya bombi baherutse gufatirwa mu tubari mu gihe bizwi ko utubari turari gukora kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.
Yakomee agira ati 'Uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n'icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.'
Uyu muyoboz avuga ko ubwegure bwabo bwakiriwe bityo ko hagiye gukurikiraho ibikorwa byo gushaka ababasimbura.
Akarere ka Nyanza ni kamwe muri dutatu twari tumaze iminsi tutemerewe gukorerwamo ingendo ziduhuza n'utundi kubera ubwinshi bw'abantu bakomeje kugaragarwaho ubwandu bushya bwa COVID-19.
Gusa utu Turere dutatu, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2021 twemerewe gukorerwamo ingendo zituvamo cyangwa zitujyamo ariko Nyanza kimwe n'utundi Turere dutanu two mu Ntara y'Amajyefo tukaba twashyiriweho umwihariko wo kuba amasaha yo kugera mu rugo ari imbere ugereranyije no mu tundi.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nyanza-Ba-Gitifu-2-bafatiwe-mu-tubari-beguye