Nyanza: Ab'i Cyabakamyi bishimiye iterambere bagezeho nyuma y'amezi icyenda bahawe amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye mu Murenge wa Cyabakamyi bavuga ko amashanyarazi bayumvaga nka baringa kuko bari baramenyereye kubaho mu buzima butayagira.

Abakozi bakorera ku Biro by'Umurenge wa Cyabakamyi na wo utari ufite amashanyarazi mbere, bavuga ko batangaga amafaranga menshi bajya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, ndetse bigatuma badahaza ibyifuzo by'ababagana.

Umukozi ushinzwe Ibikorwa remezo mu Murenge wa Cyabakamyi, Ndacyayisenga Révérien, yemeza ko amashanyarazi yahinduye serivisi batangaga ndetse n'imibereho y'abaturage.

Yagize ati 'Amashanyarazi tuyabonye vuba aha mu mwaka ushize. Mbere byadusabaga amafaranga 5,000 gutega tujya i Nyanza mu Mujyi gushaka serivisi nyinshi zirimo gufotora impapuro, kuzisohora [print], gukoresha mudasobwa n'izindi. Ibyo byose byatumaga dutanga serivisi mbi ariko aho tuboneye amashanyarazi abaturage bishimiye serivisi bahabwa hano ku murenge.'

Yakomeje avuga ko bamwe mu baturage bakorera mu isantere ya Cyabakamyi batangiye gutanga serivisi nyinshi zirimo kuhageza imashini zisya ibinyampeke n'ibindi, inzu zitunganya imisatsi, 'papeterie' ku bakenera serivisi z'Irembo n'ibindi.

Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, avuga ko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/21 bashyize ingufu cyane mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y'icyaro irimo na Cyabakamyi.

Yagize ati 'Uyu mwaka tumaze gutanga amashanyarazi ku ngo 2783 mu Mirenge itanu irimo Cyabakamyi, Rwabicuma, Nyagisozi, Mukingo na Busasamana. Gahunda twihaye ni uko ukwezi kwa Gatandatu kuzarangira tumaze guha ingo 6,000 amashanyarazi kandi turabona tuzabigeraho.''

-  Abaherutse kubona amashanyarazi muri Cyabakamyi barashima Leta y'u Rwanda

Nzirorera Félicien uri mu kigero cy'imyaka 25 washinze inzu itunganya imisatsi muri Cyabakamyi nyuma y'aho aboneye amashanyarazi, yavuze ko amaze kwiteza imbere.

Avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Cyabakamyi ndetse mbere y'uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga asaga 5,000 Frw bajya gushaka iyo serivisi i Nyanza kuko ariho bashoboraga kuyibona hafi cyangwa abatishoboye bagahitamo gukoresha imashini za nyonganyonga cyangwa imakasi.

Ntakirutimana Jean De Dieu ufite imashini isya ibinyampeke yavuze ko mbere y'uko babona amashanyarazi abaturage bajyaga gushesha i Nyanza cyangwa i Gatagara ariko ubu babona izo serivisi hafi bityo n'ikiguzi bazitangagaho cyagabanutse cyane kuko batagitega bajya kuzishaka ahandi.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza ingo zisaga 45,9% zikagize zimaze kubona amashanyarazi, harimo ingo 10,8% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y'izuba na 35,1 zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry'ubukungu, Leta y'u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete ishinzwe Ingufu, REG, mu Karere ka Nyanza, Habimana Marcel, yavuze ko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/21 bashyize ingufu mu kugeza amashanyarazi mu mirenge y'icyaro
Ubu serivisi nyinshi kuzitanga byaroroshye kuko amashanyarazi ari hafi
Abakenera kwiyogoshesha ntibikibasaba gukora ibilometero byinshi
Nzirorera Félicien yashinze inzu itunganya imisatsi mu Murenge wa Cyabakamyi
Abaturage bavuga ko ubuzima bwahindutse nyuma y'amezi icyenda bamaze bahawe amashanyarazi
Ntakirutimana Jean De Dieu afite imashini isya ibinyampeke yaguze nyuma yo kugezwaho amashanyarazi

Amafoto: REG




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ab-i-cyabakamyi-bishimiye-iterambere-bagezeho-nyuma-y-amezi-icyenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)