Ntitwagira umuryango muzima tudafite umugore muzima- Umuvugizi wa ADEPR - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, ubwo ADEPR yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubusanzwe ku rwego rw'Isi wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19".

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye, yavuze ko umugore afite uruhare kugira ngo abo mu muryango baba abana, umugabo barusheho kwirinda COVID-19, asaba ko uruhare rwabo barushaho kurugaragaza.

Mu gufasha abagore kubahiriza izi nshingano, ADEPR yahaye inkunga imiryango 128 irimo 99 iyobowe n'abagore yatujwe mu Mudugudu w'abatishoboye wa Munini mu Kagari ka Shango, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Buri muryango wahawe kandagira ukarabe, udupfukamunwa, ibikoresho by'isuku ndetse n'ibiribwa.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe agendeye ku nsanganyamatsiko y'uko umugore akwiye kuba ku ruhembe rwo kwirinda COVID-19, yibukije ko umugore afite agaciro ntagereranywa mu buzima bw'umuryango, itorero n'igihugu.

Yagize ati "Umugore ni we nyina w'umuntu kuko twemera ijambo ry'Imana, twemera ko kuva mu iremwa hari uruhare rw'umugore, noneho no mu bikorwa byose by'ivugabutumwa, kurera no mu bindi umugore afite umwanya."

Yakomeje avuga ko nk'Itorero rya ADEPR bizihije uyu munsi w'umugore 'kuko tubona agaciro afite mu bikorwa by'itorero harimo ivugabutumwa, ibikorwa by'iterambere, imibereho myiza kandi itorero rizima rigira imiryango mizima'.

Ati "Rero ntitwagira umuryango muzima tudafite umugore muzima, ntitwanagira itorero rizima tudafite umuryango muzima".

Ibiribwa n'ibikoresho by'isuku byatanzwe na ADEPR kuri uyu munsi bifite agaciro ka 6.840.000 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko ubufatanye bw'inzego z'ibanze n'amadini bukomeye cyane, ashima uruhare rwa ADEPR mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati "Iki ni igikorwa cyo gutanga ibikoresho by'isuku n'ibiribwa cyaje kugira ngo twirinde ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19".

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, Umwali yasabye abagore bo mu Karere ka Gasabo kugira uruhare mu kwita ku bana batewe inda z'imburagihe, bakabafasha kongera kuba Abanyarwanda beza binyuze mu kureba ibibazo bafite bityo bakabagarurira icyizere.

Yagize ati "Turasaba buri mugore kuba umubyeyi, yaba uwabyaye uwo mwana ndetse n'umuturanyi. Kongera kwegera abana bacu b'abakobwa tukabaganiriza ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere, kubegera nk'ababyeyi".

Umwe mu batishoboye wahawe inkunga, Nyirampirwa Chantal wo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Shango, yavuze ko bimufasha kwirinda COVID-19 kandi bikamurinda inzara muri ibi bihe bitoroshye.

Ati "Biramfashije ku buzima bwanjye kuko mpora kwa muganga buri kwezi singire icyo nsiga mu rugo nkagenda nta tike mfite inzara ikanyica ngataha inzara ikandya ariko ubu ndashima ibyo bampaye nzabifata neza... Ndabashimira Imana izabahe umugisha ku byiza mudukoreye".

"Kuko bampaye n'agapfukamunwa nzajya nshishikariza na bagenzi banjye kujya dukomeza kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi".

Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n'u Rwanda rurimo.

Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n'akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yashimangiye ko umugore ari umusingi w'umuryango n'itorero muri rusange
Hanatanzwe ibirimo amasabune n'ibiribwa birimo umuceri
Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ashyikiriza umwe mu baturage ibikoresho by'isuku
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwagira-umuryango-muzima-tudafite-umugore-muzima-umuvugizi-wa-adepr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)