Ubwo yatangiraga kwiregura mu mizi kuri 12 Werurwe 2021, Sankara yabwiye abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ko yemera ibyaha ashinjwa byose.
Sankara uregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba, yireguye ku byaha umunani kuko icyenda yari yamaze kubyisobanuraho ubwo urubanza rwe rwari rutarahuzwa n’urw’abandi bantu 20 bareganwa barimo na Paul Rusesabagina.
Mu kwiregura ku cyaha cyo ‘kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara’’, Sankara yavuze ko yari mu Birwa bya Comores na Madagascar, atigeze ahava ahubwo yoherezaga intumwa mu gihe bikenewe.
Yavuze ko akiri muri RNC atakoranaga n’abantu bakomeye mu Burundi kuko yari ‘umukomiseri usanzwe’, ageze muri MRCD ni bwo yatangiye gukorana n’abayobozi bo mu bihugu birimo u Burundi na Uganda.
Rusesabagina ni inshuti ya Perezida Lungu
Sankara yumvikanye bwa mbere avuga ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yabateraga inkunga ku wa 13 Nyakanga 2020. Iki gihe yamushinje kwemerera FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150$.
Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’Ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.
Aya amakuru agitangazwa, ku wa 14 Nyakanga 2020, Leta ya Zambia yahise iyahakana, ivuga ko nta kuri kurimo.
Sankara yavuze ko hari amafaranga yibuka neza yakusanyijwe ngo afashe FLN kandi harimo n’ayavuye kwa Perezida Edgar Lungu.
Muri yo yavuze ko ibihumbi 190 by’amadolari yatanzwe na Paul Rusesabagina; icyo gihe ibihumbi 100$ yahawe Gen Murani, amwongera ibihumbi 20$; Gen Habimana Hamada yamuhaye ibihumbi 150$.
Ati “Yose hamwe yayakuye kwa Edgar Lungu [Perezida wa Zambia] na Nsengiyumva Apollinaire uba muri Zambia akaba ari n’inshuti ye magara. Ni yo mafaranga yakoreshejwe mu gutegura ibitero.’’
Sankara yakomeje avuga ko ibindi bihumbi 20$ yayahaye Gen Irategeka Wilson, akurwaho ibihumbi 6$ byahawe ingabo zagiye muri Uganda.
Muri icyo gihe kandi hari ibihumbi 20$ byahawe Gen. Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva washakaga gutera u Rwanda anyuze mu Birunga. Yashakaga nibura ibihumbi $50.
Sankara yavuze ko aya mafaranga Paul Rusesabagina yahawe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yifashishijwe mu gutegura ibitero.
Ati “Amafaranga 150.000$ yose hamwe Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu kuva kera.”
Sankara yavuze ko mu kuvuga Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, hakoreshwaga kode kuko yitwaga “Parrain wa Batisimu” kubera ubufasha yahaga abantu bo muri MRCD.
Ati “Muri iyo minsi yatanze amafaranga ni bwo namenye ko ari Edgar Lungu. Nubwo nafatwaga, nafashwe bambwira ko uwo Perezida yari yavuze ko azongera gutanga inkunga Perezida Kagame nava ku buyobozi bwa AU.’’
Yavuze ko Rusesabagina ari inshuti ya Perezida Lungu kandi ko nta nyungu afite mu kumubeshyera.
Ati “Nonese Rusesabagina yahagarara hano, agahakana ko ataziranye na Perezida Edgar Lungu. Mu nshuti zose, kuki nicara hano nkahitamo Edgar, hari isambu dupfa, nigeze mfungirwayo se? Sinari muzi.’’
Sankara yavuze ko Perezida Lungu atavuganaga na Rusesabagina kuri telefoni ye ahubwo Nsengiyumva usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Zambia ni we wamuhamagaraga, akamuha telefoni hanyuma bakavugana.
Yavuze ko inshuro nyinshi yabwiwe n’abantu batandukanye barimo Gen Murani Nsengiyumva Appolinaire alias ‘Pasteur’ n’abandi bayobozi bakuru muri MRCD iby’uwo mubano.
Yageze aho avuga ko yifuzaga ko yahagararana na Rusesabagina mu rukiko bakongera kubivugaho.
Yakomeje ati “Nifuzaga ko ahagarara tukabisubiramo, n’ijwi ryiza yabimbwiragamo ngo uriya mutware yari inshuti yanjye [y’igihe kirekire], mu Gifaransa ati “c’est un ami à moi depuis longtemps” nkiba i Lusaka.”
Muri uru rubanza Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira uru rubanza yemeza ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe”.
Amafoto: Igirubuntu Darcy