Uyu mugore yatemye umugabo we ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Remera.
Amakuru avuga ko yabikoze biturutse ku makimbirane ashingiye ku mutungo bagiranye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyonziza Félicien, yabwiye IGIHE ko uyu mugore n’umugabo bakunze kugirana amakimbirane ashingiye ku mutungo, mu minsi ishize ngo umugabo yagurishije inka atabibwiye umugore we, bituma na we ahita agurisha indi nka nawe atabimubwiye.
Uyu mugabo ngo yaje kubibona ahita ayitambamira biba ngombwa ko amafaranga yari ayigurishije ayamburwa iyo nka ikaba yari yagurishije ibihumbi 300 Frw.
Nyuma y’uko ubuyobozi bubahurije ngo barongeye barayigurisha bemeza ko amafaranga bakuyemo bagiye kuyasanisha urugo rwabo bakanaguramo imyenda y’abana.
Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko ubwo bavaga muri urwo rugo bukeye bwaho ngo ni bwo umugore yahise atema umugabo we mu mutwe akoresheje umuhoro.
Ati “Yamutemye bapfa amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugabo afite imyaka 45. Yamutemye mu mutwe aramukomeretsa cyane, umutungo w’urugo bapfa urebye ni wose, ikibazo cyabo abayobozi batandukanye bagiye bagikemura ntibikunde kuko bo ubwabo badashaka kumvikana.”
Gitifu Niyonziza yakomeje avuga ko uyu muryango uwurebye usa n’uwifashije ikibazo kirimo gusa ngo ni ubwumvikane buke aho buri umwe ashaka kuyobora urugo.
Ati “Umugore yatubwiye ko icyatumye atema umugabo we ari umujinya yagize agahubuka akamutema. Umugore ni we wahise uhamagara ubuyobozi atubwira ko yishe umugabo we ngo tuze tumutware. Uyu muryango twawugiriye inama kenshi hari nubwo twicaye amasaha arenga ane tubagira inama ariko byaranze.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana ubuyobozi ngo kuko guhera ku Isibo kugeza ku Murenge hari abiteguye kubafasha.
Ati “Inama twabagira ni uko ikibazo cy’amakimbirane kidakemurwa no kwihanira cyangwa kurwana kuko guhera ku Isibo, Umudugudu, Akagari no ku Murenge hari inzego z’ubuyobozi zigira abantu inama, abantu nibagane ubuyobozi bareke kwihanira.”
IGIHE yamenye amakuru ko kuri ubu umugabo ari kwivuriza ku bitaro bya Kiziguro kuko ngo umuhoro yakubiswe n’umugore we mu mutwe winjiye imbere mu mubiri urahakomeretsa mu buryo bukomeye.
Umugore we wamukomerekeje kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarama.