Mu ntambuko yuje akamwenyu, irebere uburanga bw'abakobwa 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2021(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero bakazatoranywamo uzasimbura Ishimwe Naomie akambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 bamaze kumenyekana, bahise batangira umwiherero w'ibyumweru 2.

Muri rusange ni abakobwa 37 bahataniraga kuza mu bakobwa 20, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ni bwo habaye umuhango wo gutoranya aba bakobwa muri Intare Conference Arena.

Abakobwa 37 nibo bari bahatanye hashakwamo abakobwa 20. Ku Munsi wo ku wa Gatanu uko ari 37 baraye muri La Palisse Hotel i Nyamata.

Kabagema Laila na Ishimwe bahize abandi mu majwi yo kuri SMS na Online bakaba bahise babona itike yo gukomeza nk'uko amategeko y'irushanwa abiteganya.

Abakobwa 20 bakaba bagomba kumara mu mwiherero ibyumweru 2 aho tariki ya 20 Werurwe muri Intare Conference Arena hazatangazwa umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021.

Abakobwa 20 bagomba gukomeza umwiherero w'abakobwa bazavamo Nyampinga w'u Rwanda2021, ifoto iri hejuru y'izina

Kabagema Laila: Afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali

Ishimwe Sonia: Afite imyaka 18, ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG).

Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20, ahagarariye Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza yiga ibijyanye na 'Applied Economics'.

Uwase Phiona: Yiga Kaminuza mu mwaka wa Gatatu mu bijyanye na 'Business'. Afite imyaka 21 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Uwase Kagame Sonia: Ni nimero 34. Uyu mukobwa w'imyaka 20 akaba ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, akaba ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza aho yiga Marketing.

Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y'Iburasirazuba. Yasoje amashuri yisumbuye yize Indimi, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

Umutoniwase Sandrine : Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y'Iburengerazuba. yasoje ku Nyundo aho yize Ubugeni.

Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga Customs and Tax Operations mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

Mutesi Lea: Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management.

Teta Keza Larissa: Ni nimero 23. Afite imyaka 21, ahagarariye Intara y'Amajyaruguru. Yiga mu Mwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishami rya Public administration and local governance.

Musana Teta Hense : Ni nimero 18. Afite imyaka 21, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima, Ubutabire n'Imibare.

Musango Nathalie: Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali.

Kayitare Isheja Morella: Akoresha nimero 14. Afite imyaka 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoreje amashuri yisumbuye aho yize Imibare, Ubugenge n'Ikoranabuhanga.

Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 y'amavuko, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Tourism

Karera Chryssie: Ni nimero12. Afite imyaka 23, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ari mu wa Kane wa Kaminuza aho arimo kwinga 'Environmental Planning'.

Ingabire Grace: Akoresha nimero 7. Ahagrariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

Ingabire Esther: Ni nimero 6. Afite imyaka 19 akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yasoje amashuri yisumbuye, yize Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi.

Gaju Evelyne: Ni nimero 5. Afite imyaka 21 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ibijyanye na 'Business Management'.

Akaliza Hope: Ni nimero 2. Afite imyaka 20, akaba ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza, yiga ibijyanye na 'Procurement'.

Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-ntambuko-yuje-akamwenyu-irebere-uburanga-bw-abakobwa-20-bakomeje-mu-cyiciro-cya-nyuma-cya-miss-rwanda-2021-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)