Mu ndirimbo nshya 'Icyubahiro' Jef King yifashishije Karyuri mu mashusho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jef King ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa muri Leta Zunze.

Ubumwe za Amerika muri Texas. mu ndirimbo 'Icyubahiro' yagarutse ku neza n'imigambi y'Imana anahamya ko ntawukwiriye Icyubahiro nk'Uwiteka.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo yagaragayemo imibyinire idasanzwe ya Karyuri wamamaye abyina ku mbuga nkoranyambaga,Karyuri na Kanazi Talent Kids bari mu baryoheje iyi ndirimbo mu buryo bw'amashusho.

Jeff King avuga ko gukorana na Kanazi Talent Kids ibamo Karyuri, byamushimishije cyane ku buryo yizera ko abakunzi be n'aba Karyuri bazanyurwa n'iyi ndirimbo

Yagize ati 'Gukorana na Karyuri na Kanazi Talent Kids ni umugisha kuri njye, abakunzi bacu bazishima birenze ndabyizeye,Karyuri ni impano ikomeye cyane.'

Hari ishimwe rikomeye ku Mana n'inzozi umuhanzi Jeff King afite muri uyu murimo.

Yagize ati 'Imana ni yo imfasha muri byose,Imana niyo inyobora, Imana niyo muyobozi wanjye kandi ndashaka ko isi yose yumva ko…

Imana ariyo byose muri ubu buzima dufite hano ku isi. Byansabye imbaraga nyinshi cyane kugira ngo mbashe kugera kuri uru rwego ariko nzi neza ko hari ahandi nkeneye ugera kandi nzabifashwamo n'abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.'

Asaba Abanyarwanda kumushyigikira basura urubuga rwe rwa Youtube (Jeff King Music) aho anyuza indirimbo ze n'ubundi butumwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-ndirimbo-nshya-Icyubahiro-Jef-King-yifashishije-Karyuri-mu-mashusho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)