Minisante yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku rukingo rwa Covid-19 rwa AstraZeneca - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukingo rwashyizwe mu majwi yo kuba ruri guteza ibibazo ni urwa AstraZeneca, ruri no mu nkingo ziri gutangwa mu Rwanda.

Impungenge ku ngaruka z'uru rukingo zumvikanye cyane biturutse no mu bihugu byo hanze, nyuma y'uko muri Australie, hagaragaye umuntu witabye Imana amaze iminsi 10 afashe urwo rukingo.

Isuzuma ryerekanye ko uwo muntu yishwe n'uko amaraso atatemberaga neza mu mubiri akipfunyika mu gice kimwe. Byatumye ibindi bihugu 13 birimo u Butaliyani na Denmark byari byarafashe urukingo rwapakiriwe hamwe n'urwahawe Australie, bitangira gukora iperereza, ndetse biza gutangaza ko bibaye bihagaritse itangwa ry'urukingo rwa AstraZeneca mu gihe cy'iminsi 14.

Mu isesengura ryakozwe, ndetse n'abashakashatsi b'u Rwanda bagizemo uruhare, byaje gutangazwa ko mu by'ukuri urukingo rwa AstraZeneca atari rwo ntandaro kuri icyo kibazo kuko n'ubwo abantu 30 bamaze kugaragarwaho ibibazo bijya gusa nk'iby'umuntu wapfuye muri Australie, hari abandi benshi bisanzwe bizwi ko bafite ibibazo by'imitsi no gutembera kw'amaraso ariko batagizweho ingaruka n'uru rukingo.

Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko bitewe n'imikorere y'urukingo, umuntu ashobora kumva atameze neza, ariko ko ibyo ntacyo bitwaye muri rusange.

Ati 'Mu by'ukuri inkingo ntabwo ari ubwa mbere tuzibonye, zisanzweho kandi ntibitangaje ko umuntu ashobora kubabara aho bateye urukingo kuko nyine ni urushinge. Ubundi akamaro k'urukingo ni ugukangura umubiri kugira ngo wirwaneho ukore abasirikare b'umubiri. Uko gukora abasirikare b'umubiri bishobora kuzana ubushyuhe, bigatera umuriro uringaniye no kubabara […] Ibyo ni ibimenyetso by'uko urukingo ruba ruri gukora'.

Yavuze ko ibyo bimenyetso biri no kugaragara ku bantu bakingirwa mu Rwanda, ariko ko atari ibintu byatuma umuntu ahangayika.

Yakomeje avuga ko abantu bagaragaweho n'ibibazo 'byatumye baremba, ari babiri gusa, kandi nabo bari basanzwe bafite izindi ndwara ugasanga ako kariro kaziyemo, ariko mu by'ukuri uru rukingo rukora neza'.

Ku bagore batwite, Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi buri gutangira kuri iki cyiciro cy'abantu, ariko ko 'nta kigaragaza ko urwo rukingo rushobora kugira ingaruka kuri abo bantu…n'uwaba yararubonye atwite cyangwa yonsa, ntakwiye guhangayika'.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko inkingo u Rwanda rwahawe, zidafite nimero imwe n'izirimo gukorwaho iperereza mu Burayi nubwo zose zikaba zarakorwa n'uruganda rwa AstraZenica.

Mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo 249 074.

Umuyobozi wa RBC, Sabin Nsanzimana, yavuze ko urukingo rwa AstraZenica ruri gutangwa mu Rwanda nta kibazo rufite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yavuze-ku-mpungenge-zagaragajwe-ku-rukingo-rwa-covid-19-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)