LIVE: Rusesabagina yasabye amezi 6 yo gutegura dosiye ye, Ubushinjacyaha buvuga ko atinza urubanza nkana (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rurikuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte 'Sankara' na Nsengimana Herman n'abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba bakekwaho.

Uru rubanza ariko ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Rusesabagina yahoze ayoboye Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w'Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b'inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

Uyu musaza w'imyaka 66 ku wa Kane yageze mu rukiko atari kumwe n'umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z'ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n'umunyamategeko we.

Nsabimana Callixte 'Sankara' n'umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse bagaragaje ko kuba Me Rudakemwa atabonetse mu rukiko ari uburyo 'tactic' bwo gukomeza gutinza urubanza nkana.

Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa na Mugabo Shariff Youssuf wunganira abarimo Hakizimana Théogène bitabira iburanisha ry'uyu munsi kugira ngo urubanza rukomeze.

Kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko urubanza rukomeza Sankara aburana mu mizi kuko we yari yaratangiye kwiregura ku byaba bimwe na bimwe.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

10:46: Me Rudakemwa Félix yavuze ko amaze iminsi 19 yinjiye muri dosiye ya Rusesabagina. Yavuze ko nta na 1/10 arageraho yiga kuri dosiye.

Umucamanza Muhima Antoine yabajije Rudakemwa igituma dosiye ya Rusesabagina yitwa 'complexe', yasubije ko ari ubunini bwayo.

Ati 'Ni dosiye nini, umuntu ntiyajyamo ngo yige agace kamwe, bisaba ko umuntu ayiga, akayijyamo ayumva neza. Ntabwo Rusesabagina yaza mu rukiko nk'indorerezi.''

10:42: Me Rudakemwa Félix yavuze ko bitewe n'imiterere ya dosiye bigoye ko yakomeza kuko byaba ari ukubangamira uburenganzira bwe [Rusesabagina] bwo kwiregura.

Ati 'Ntiyaza muri dosiye, twerekanye imiterere yayo atayizi neza. Kuvuga ngo hagende humvwa umwe umwe azasorezweho byaba ari ukubangamira uburenganzira bwe kuko agomba gukurikira azi dosiye.''

10:33: Umushinjacyaha yavuze ko mu gihe urukiko rwafata icyemezo ko urubanza rukomeza nta kwivuguruza kwaba kubayeho kuko byavuzwe mu maburanisha ya mbere haburanwa ku nzitizi zitandukanye.

10:26: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko basobanuye ko ibyabaye mu maburanisha atanu, byerekana ko ibiri muri dosiye babizi kandi babifite.

Ati 'Kuba uyu munsi urukiko rwaratanze umurongo kugira ngo Rusesabagina Paul akomeze kwiregura. Nta burenganzira bwe buza kuba buhutajwe.''

Yasabye ko muri gahunda y'uko urubanza ruzagenda, yashyirwa nyuma y'abandi kuko nta burenganzira bwe bwaba buhutajwe.

10:23: Me Ngamije Jean de Dieu wunganira Byukusenge Jean Claude yavuze ko amezi atandatu ari menshi ku buryo ukwezi kumwe kwaba guhagije.

10:21: Nsabimana Callixte 'Sankara' yasabye ko hakorwa ingengabihe ku buryo Rusesabagina yaziregura nyuma y'abandi bose.

Ati 'Njye niteguye kwiregura igihe cyose.''

10:20: Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko amezi atandatu yasabwe na Rusesabagina mu gihe rwasanga hari igihe kigomba gutangwa, kitagera ku mezi atandatu.

10:18: Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko ku bijyanye no kuba Rusesabagina yakunganirwa n'abavoka yihitiyemo, icyemezo cyafashwe na Perezida w'Urugaga kidakwiye kugibwaho impaka.

10:12: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte 'Sankara' yabwiye urukiko ko kuba rwakwemeza ko urubanza rukomeza mu gihe hakiri imbogamizi zatanzwe na Rusesabagina zitarakurwaho byaba ari ikibazo.

Ati 'Ndabivuga kugira ngo hirindwe ko habaho ukwivuguruzanya mu gufata ibyemezo.''

10:05: Me Mukashema Marie Louise wunganira abaregera indishyi yasabye urukiko ko mu gihe basuzuma ku busabe bwa Rusesabagina haza no kurebwa imyitwarire ye mu rubanza.

Avuga ku kijyanye no guhabwa abavoka b'abanyamahanga, yasobanuye ko bidakwiye ko icyo kibazo kidakwiye kugezwa imbere y'urukiko.

09:55: Mugabo Fidèle uhagarariye abaregera indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina yavuze ko ubwo igihe cy'inzitizi zatanzwe cyararangiye, iburanisha ryakomeza.

Yasabye ko amezi atandatu ahubwo ariyo avuga ko urubanza rwiza rwaba rwaciwemo.

Ati 'Bikomeje gutya byazarangira urubanza ruburanishijwe mu 2022. Kandi byaba bibangamiye ihame ry'ubutabera kuko ubutabera butinze ntibuba ari ubutabera.''

Yasabye ko mu gukora ingengabihe (road map) yerekana uko urubanza ruzaburanishwa hanyuma Rusesabagina agashyirwa ku mwanya wa nyuma kandi byazagera igihe asaba yakibonye.

09:51: Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakomeza kuko Paul Rusesabagina atari we muburanyi uzatangira yiregura mu mizi hanyuma yazagerwaho akazagaragaza aho ageze yitegura dosiye.

09:47: Umushinjacyaha Habyarimana Angelique yasabye urukiko rwakomeza hanyuma abashaka kwiregura bagakomeza.

09:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ingingo ya 17 irebana n'imanza mbonezamubano yerekana ko impamvu yo gusaba igihe cy'inyongera, bigenwa habayeho ibihe bidasanzwe.

Ati 'Nta mpamvu nshya yatanzwe itari isanzwe muri iyi dosiye. Nta gishya cyafatwa nk'impamvu itunguranye byatuma iburanisha risubikwa uyu munsi.''

09:30: Umushinjacyaha yavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko kuba adafite abavoka b'abanyamahanga, nta shingiro bifite.

Yavuze ko Urugaga rwa Bruxelles rwandikiye Me Kavaruganda Julien uyobora Urugaga rw'Abavoka rumusaba ko yakwemerera abavoka bo mu Bubiligi kuburana mu Rwanda ariko amubajije niba Abanyarwanda baburana imanza muri icyo gihugu amubwira ko bidashoboka.

Yabajije umwihariko wa Rusesabagina watuma ahabwa abavoka bo hanze mu gihe Abanyarwanda bo batemerewe kuburanira mu Bubiligi.

09:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko bitumvikana kuko mu gihe abandi bamaze gutanga imyanzuro, Rusesabagina we akaba amaze amezi ane [yarezwe mu Ugushyingo 2020] ariko akaba agisaba ikindi gihe.

Ati 'Ntidusanga ko urubanza ruregwamo abantu bangana batya [21] rwatinzwa n'umuntu umwe. Turasaba urukiko ko mu gufata icyemezo kuri iki kibazo rwashyikirijwe write kuri Rusesabagina ariko no ku baburanyi bagerageje kuzuza ibyo basabwaga ariko uyu munsi bakaba babangamiwe n'umuburanyi umwe uri gutinza urubanza.''

09:17: Dushimimana Claudine yavuze ko habura iminsi itatu ngo abaregwa bose buzuze amezi ane bafite dosiye.

Ati 'Ntibikwiye ko nyuma y'amezi ane aribwo umuntu [Rusesabagina] ari gusaba guhabwa igihe cyo gutegura urubanza.''

Yavuze ko ubusabe bwa Rusesabagina aribwo butumvikana kuko mu gihe itegeko rimuha iminsi 30, we yarengeje iminsi 120.

Ati 'Dusanga igihe cyaratanzwe, ahubwo cyakoreshejwe iki? Kuva urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, hagiye hagaragazwa ibintu byinshi byahinduriwe amazina uko ibihe byagiye bishira.''

09:14: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ukuriye itsinda ry'abashinjacyaha yavuze ko uburenganzira bw'umuburanyi umwe budakwiye guhagarika imiburanishirize y'urubanza.

Ati 'Ni inshuro ya gatanu habaye iburanisha. Turasanga ubusabe bwabo nta shingiro bufite.''

09:12: Me Rudakemwa yasabye ko bahabwa amezi atandatu yo gutegura dosiye. Ati 'Nyakubahwa Perezida, nibikorwa tuzaba tubonye ubutabera.''

09:11: Rusesabagina yavuze ko muri Nzeri 2020 ubwo yatangiraga kuburana, Umwavoka we w'Umubiligi, Vincent Lurquin, yageze mu Rwanda ariko ahava batabonanye.

-  Rusesabagina yongeye gusaba guhabwa abavoka be mpuzamahanga

Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle.

Ubwo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n'imikoranire y'ibihugu hanzuwe ko bitashoboka.

Rusesabagina yavuze ko kuba atunganiwe n'abavoka be byabaye imbogamizi.

Ati 'Nahisemo Me Gatera na Me Rudakemwa ariko nanahisemo n'abandi bavoka, sinumva impamvu ari njye wa mbere waburanirwa n'abavoka nagenewe. Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n'umwavoka nihitiyemo. Ndetse umuntu yanatumira umwavoka wo mu ijuru, akaba yaza hano.''

Umucamanza amubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, aseka yagize ati 'Nuwo mu Isi baramwanze.''

Yakomeje ati 'Ababinsubije [ko ntashobora kubona] ni yo mpamvu mbisabye urukiko.''

-  Rusesabagina yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye

09:00: Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yavuze ko nibura kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza kuri dosiye, akeneye amezi nibura atandatu.

Ati 'Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.''

08:52: Paul Rusesabagina yavuze ko umuyobozi wa gereza yamwemereye kumuha mudasobwa ariko kugeza iki gihe ntabwo arayibona.

Ati 'Ubu sinshobora kwinjira muri dosiye. Urubanza si igitabo umuntu asoma ahindura paji, bisaba kubisesengura. Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n'abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza. Icyifuzo cyanjye ni uko ntegereje ko umuyobozi wa gereza ampa ibyo yansezeranyije.''

Yavuze ko no gufotora dosiye gusa nabyo ari urugendo rurerure cyane.

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko gufotora dosiye bitakiri ngombwa.

Rusesabagina yasabye ko yahabwa igihe, imashini yaboneka akazabona uko yiga kuri dosiye ye.

08:47: Me Rudakemwa yavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego igera ku mapaji 300, wakongeraho za annexe amapaji akaba arenga ibihumbi 10.

Ati 'Imashini ntihagije kuko igomba kuba irimo Imprimante na scanner kugira ngo ajye ahererekanya inyandiko n'abavoka be. Turasaba urukiko ko impapuro ze ahererekanya n'abavoka zirebana n'urubanza zirafatirwa, gereza ikazitindana. Ibanga riri hagati y'umwavoka n'umukiliya we rirahazambira. Niba gereza ibonye ibanga ishobora kuvugana n'izindi nzego ku buryo ibanga hagati y'impande zombi.''

-  Rusesabagina yasabye ko urubanza rusubikwa

08:40: Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina yasabye ko umukiliya we akenewe umwanya uhagije kugira ngo abone igihe gihagije n'ibikoresho bimufasha gutegura urubanza.

Ku wa 1 Werurwe 2021, urukiko rwasuye Gereza ya Mageragere avuga ko atabashije kwiregura kuko atabonye uburyo bwo gutegura imyiregurire ye.

Urukiko rwemeye ko ahabwa ibikoresho ndetse inyandiko yohererezanya n'abavoka be zitajya zifatirwa.

Me Rudakemwa ati 'Uwo nunganira arasaba ko ubusabe bwe bujya mu bikorwa kugira ngo atangire kwiregura.''

08:35: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Umucamanza yatangiye asaba abavoka bakererwa n'abasiba batabimenyesheje urukiko kwitwararika kuko rufite ububasha bwo kubahana.

Amafoto y'ababuranyi mu rukiko

-  Rusesabagina arunganiwe!

Bitandukanye no ku munsi wo ku wa Kane aho Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n'umwunganizi we mu by'amategeko, kuri uyu wa Gatanu, Me Rudakemwa Félix yageze mu rukiko.

-  Ababuranyi bose uko ari 21 bageze mu cyumba cy'iburanisha mu Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura.

Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Inkuru bifitanye isano: Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe, Sankara ati 'ni tactic' zo gutinza urubanza (Amafoto na Video)

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze iburanisha

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-urubanza-rwa-rusesabagina-rwakomeje-sankara-ni-we-utegerejwe-gutangira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)