Ko ijambo ry'Imana ririmo rikendera mu bakristo, hakorwe iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko umuntu atabaho atagira umutima, ni ko n'ubukristo butagira ijambo ry'Imana budashoboka. Yesu yaravuze ngo 'Muzamenya ukuri, kandi ukuri niko kuzababatura, kuzabaha umudendezo.

Ntushobora kumenya ukuri utaguhishuriwe n'Ijambo ry'Imana. Kuva kuri Yosuwa, Imana yagiye itanga amabwiriza ngo ' Ibyanditswe byera( Ibyanditswe mu gitabo) uzabihoremo ku manywa na nijoro, nibwo ibyawe bizagenda neza ukagira amahirwe.

Dawidi yaravuze ngo' Nabikiye ijambo ryawe mu mutima kugira ngo ntagucumuraho', Abakolosayi 3:16 haravugan ngo' Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye, kandi rifite ubwenge bwose'. Ijambo ry'Imana ririmo byose: Harimo ubuhanuzi, harimo iyerekwa, harimo amasezerano, yewe no kubakunda ubuhanuzi nabwo bugenzurwa (busobanuzwa) ijambo ry'Imana.

Ntushobora kurwana intambara nziza utazi ibyanditswe byera. Yesu arwana na Satani muri ya masengesho y'iminsi 40 yaramubwiye ngo 'Handitswe ngo', Satani nawe akamusubiza ngo 'Handitswe ngo'. Iyo utazi ibyanditswe rero ntibishoboka ko urwana intambara ngo uyitsinde kuko Satani ni umuhanga, abizi mu buryo buhanitse. Ukwiye kuba warabitse ijambo ry'Imana rishobora kuvuguruza andi majwi ya Satani.

'Nasuye muri Turukiya(Turkey) ahahoze amatorero 7 ya Efeso, uzi ko aho hantu kuri ubu hasigaye ibisigazwa by'amafondasiyo!. Ahahoze ubukristo uzi ko abayisiramu ari 99.9%!

Iyo bagufatanye Bibiliya baguca umutwe, ni ihame ntibyemewe kuba umukristo aho hantu. Barabwirwaga bati' Mwitonde itabaza ritazava kugitereko cyaryo, ibyo nkugaya ni ibi, hindura ibi bakagira ngo ni imikino, utarabaye itabaza ryarazimye! Nitutitonda bizasigara bivugwa ko higeze kuba abakristo, nta mukristo ugihari'. Pasiteri Desire Habyarimana.

Ijambo ry'Imana rikubiyemo byose

Nta kintu na kimwe kitavugwa na Bibiliya: Imigisha tuzatunga ni ho iri, ibyago tuzagira ni ho byanditse, intambara turwana ni ho yanditse, intwaro tugomba kwambara ni ho zanditse. Uko wafata umusaza ni ho byanditse, uko wahugura umujene ni ho byanditse, uburere bw'umwana ni ho bwanditse, iri koranabuhanga ni ho riri. Nta kintu na kimwe kitanditse muri Bibiliya, ahubwo ntidufite umutima wo kuyikunda.

Nk'urugero ijambo rimwe rivuga ngo 'Ntutinye ndi kumwe nawe' ryanditse inshuro 365, niyo minsi igize umwaka. Ni ukuvuga ngo buri munsi Data wa twese aravuga ngo 'Ntutinye ndi kumwe nawe'. Umuntu yizeye iri jambo ryonyine gusa ntiyabaho afite ubwoba, ese yatinya iki?, ni ubukene, ni indwara, ni abamuroga, ni iki yatinya?

Yesu yabwiye abigishwa be ati' Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nka Manu ba Sogokura bariye bagapfa'. Reka dufate urugero rwa Manu igereranywa n'ijambo ry'Imana uyu munsi. Uzi ko Manu mu butayu umusaza yayiryaga n'umwana uvutse akayirya ntarware bwaki! Nta kibazo cy'imirire mibi kigeze kivugwa mu butayu kuko iyo Manu yarimo byose ariko abantu barayinubiye. Ibyo bintu byababaje Imana hapfira abantu benshi mu butayu.

Abantu binubiye umutsima Imana yabahaye, ninako muri iki gihe abantu banga ijambo ry'Imana batazi ko ririmo byose. Umwana yakuramo ibye, umusaza yakuramo ibye, ukorera Leta yakuramo ibimufasha, ukorera inzego z'umutekano yakuramo ibye, umucuruzi yakuramo ibye, nta kintu na kimwe kitari muri Bibiliya Yera.

Hakorwe iki ko ijambo ry'Imana ririmo gukamuka mu bakristo

Itorero, Abayobozi(abashumba) n'abakristo( abayoborwa) bafite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa kugira ngo intego y'Ijambo ry'Imana igerweho. Muri iki gihe ikoranabuhanga riteye imbere abantu binjiza uruvange rw'ibintu byinshi bibi muri bo bitandukanye. Umuntu azayoborwa na byinshi yinjije muri we kandi twibuke ko ikintu cyose cyanyuze imbere y'amaso uzarinda upfa kidasibamye. Iyo content mbi( ibyo winjije muri wowe) itabonye indi nziza iyisimbura ukaba wararebye poronogarafi, bizavomerera kamere yawe hanyuma usambane.

Nutinjiza ijambo ry'Imana ryinshi n'ubusabane n'Imana ngo bitsikamire ibyo winjije muri wowe bibi, bizakuyobora. Ni yo mpamvu gusoma ijambo ry'Imana ni inyungu zacu, dukwiye kubika ijambo ry'Imana kugira ngo tutayicumuraho. Impungenge zihari: Niba twinjiza ibintu bitari byiza(reba umwanya tumara kuri Social Media) uko ungana, ntitubone umwanya wo gusoma ijambo ry'Imana no gusabana n'Imana utekereza ko tuzaba abakristo bameze gute? Umwana w'umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?

Dore uburyo bwiza bwo gusoma Ijambo ry'Imana

Ukwiye kubanza kumenya ko ijambo ry'Imana ari Umwuka Wera waryandikishije, hanyuma kuko ari we waryandikishije ukwiye gusenga mbere yuko urisoma kugira ngo uze kurihishurirwa. Hari amagambo 2 akoreshwa muri Teworojiya: Logos na Rema, Logos ni ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana, hanyuma muri ayo magambo yose Imana ikuramo Rema(Manu yawe uwo munsi) yawe.

Iyo urangije gusenga, usoma igice cyose ukaba wasenze ngo Imana iguhemo Rema yawe( Manu y'uwo munsi) hari ubwo wumva hari umurongo ugusigaye mu mutima, cyangwa se rimwe Umwuka Wera akakwibutsa bimwe mu byo wasomye. Ni byiza rero gusoma ijambo ry'Imana uri ahantu hatuje. Iyo usoma ijambo ry'Imana hari utubazo ukwiye kwibaza: Byanditswe na nde, hari gihe ki, byandikiwe ba nde, hari habaye iki, ni iki binyigisha muri iki gihe, ni gute nabihuza n'ubuzima mbamo.

Utwo tuntu twose iyo utwibajije, birangira Umwuka Wera atangiye kukwigisha, ukumva bitangiye kugira ubuzima muri wowe. Ese ibyo tubifitiye umwanya? Ku bashumba, abanyamatorero( abayobozi), dukwiye kumenya ko uzahindura abantu bitewe n'aho ugejeje guhinduka nawe. Utekereza ko wahindura abantu wowe utarahindutse?, uzabwira umuntu ngo ntagasambane urarana umukobwa muri Geto?.

Ntabwo waririmbira abantu urukundo ufite uwo wanga ngo bizagire ikintu bibamarira, ntabwo wabwira abantu kwihangana waguye ngo bizagire ikintu bibafasha. Impamvu ubona mu rusengero abantu batahindutse, ni uko n'abatubwira guhinduka batahindutse. Dukwiye guhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima tubamo tutabanje gutegereza ko insengero zifungurwa, bihinduke ubuzima bwacu tubamo.

Abanyamatorero bakwiye guhuza inyigisho n'igihe tugezemo, ibyo bigakorwa muri ubu buryo: Ese uzafata umujene wo muri 2021, umwigishe nk'umukristo wo muri 19980 abantu bamara amasaha 6 mu rusengero? Dukwiye gukora ibishoboka byose tugakoresha ururimi abantu bumva, ijambo ry'Imana rikabageraho. Niba dufite abantu bazi gukina Comedi, bakayikina mu buryo igusigira inyigisho, kubera iki bitakorwa kugira ngo urubyiruko rwumve muri iyo mvugo?

Isi y'umwijima yo irimo gukora ku manywa na nijoro bo bazi icyo bashaka, twebwe abakristo turarangaye! Nitutaba maso ngo tumenye ko nta jambo ry'Imana ryinjiye muri twe, ko twarihuje n'ubuzima, ko twahinduwe na ryo, tuzisanga aho tudashobora kugarurwa.

Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire mu kiganiro kuri Agakiza Tv, wayikurikirana hano.

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ko-ijambo-ry-Imana-ririmo-rikendera-mu-bakristo-hakorwe-iki.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)