Kayonza: Hari gushakishwa umugabo watemye mugenzi we mu buryo bukomeye amuziza kwahira ubwatsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu w'Akamuyenzi mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatemye mugenzi we yifashishije umuhoro yari afite.

Ati 'Uwo mugabo yagiye kureba aho ahinga ubwatsi asanga babwibye, noneho hari undi yakekaga ko abumwiba ajya kumureba agezeyo baratongana cyane birangira amutemye ku kuguru no ku kuboko mu buryo bukomeye cyane, yakoresheje umuhoro yari afite.'

Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko uyu mugabo akimara gutema mugenzi we yahise yiruka aburirwa irengero kuri ubu akaba ari gushakishwa n'inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage.

Yakomeje agira ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, nihagira ubona icyo atumvikana na mugenzi we, bajye bagana inzego z'ubuyobozi zibafashe cyangwa bagane inkiko bareke kwihanira kuko bishobora kubakururira ibintu bibi cyane.'

Kuri ubu umugabo watemwe ukuguru n'ukuboko arwariye ku bitaro bya Gahini, mu gihe uwamutemye agishakishwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hari-gushakishwa-umugabo-watemye-mugenzi-we-mu-buryo-bukomeye-amuziza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)