Imodoka ya Niyo Bosco iraje| Niyo Bosco yateye Aline Gahongayire umutoma unyerera | Ibyishimo ni byose! – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yasabye abafana ba Niyo Bosco bakoranye indirimbo nshya bise " Izindi mbaraga " ko bamuha ubufasha bujyanye n'amafaranga akabasha kubona imodoka agendamo dore ko kuri ubu kubona uko agenda (déplacement) bitamworoheye. Ibi Aline Gahongayire yabivugiye mu kiganiro we na Niyo Bosco bagiranye na ISIMBI TV aho ahanini bari bagiye kumurikira abakunzi babo ndetse n'abafana babo muri rusange indirimbo yabo nshya bise " Izindi mbaraga ". Aline Gahongayire yavuze ko abafana b'abahanzi nyarwanda by'umwihariko abafana ba Niyo Bosco bakagombye kumwereka urukundo cyane dore ko hari n'abandika ahandikirwa ubutumwa (comment section) ku ndirimbo ze ziri kuri YouTube babaza aho banyuza inkunga yabo kugirango bafashe Niyo Bosco. Aline Gahongayire yavuze ko byibuze imodoka ifite agaciro ka miliyoni 7 cyangwa 8 z'amanyarwanda ariyo izagurirwa Niyo Bosco dore ko hari na sosiyete yemeye kuzabafasha kuyishaka. Aline yongeyeho ko azafata iya mbere mu gutanga ubufasha bwe kuri Niyo Bosco aho yavuze ko amafaranga yose indirimbo Izindi mbaraga izinjiza kuri YouTube azayaha Niyo Bosco. Hatanzwe numero ya telefone ariyo 0788711312 ku bantu bashaka kohereza inkunga yabo mu rwego rwo kugurira Niyo Bosco imodoka yo kugendamo.

Aline Gahongayire ari kumwe na Niyo Bosco

Muri iki kiganiro kandi Niyo Bosco yafashe umwanya ashimira cyane Aline Gahongayire ku byo yamukoreye kuva ku munsi wambere ubwo bahuraga. Niyo Bosco yavuze ko Aline Gahongayire yamubwiye amagambo bavuga umuntu iyo yapfuye (amagambo meza ajyanye n'imyitwarire ye). Niyo Bosco yateye umutoma ukomeye Aline Gahongayire aho yamubwiye ko ku rutonde rw'abantu bamukunda izina rya Niyo Bosco riri hejuru cyane ku mwanya wa mbere. Aline Gahongayire nawe yafashe umwanya uhagije ashimira Niyo Bosco kubera ibintu byinshi bitandukanye avuga ko yamwigiyeho dore ko yavuze ko nta minsi ibiri ijya irangira batavuganye ndetse yavuze ko babaye inshuti magara cyane na mbere yuko bakorana indirimbo, bafashe igihe barasurana ndetse buri wese aba inshuti y'undi byihariye mbere yuko bakorana indirimbo.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-niyo-bosco-iraje-niyo-bosco-yateye-aline-gahongayire-umutoma-unyerera-ibyishimo-ni-byose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)