Ingingo ya gatatu y’itegeko N° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.
Ingingo ya 14 n’iya 15 zo zigaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo abone amakuru mu kigo cyigenga, kandi inzego z’abikorera zitegekwa gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.
Mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF (The Legal Aid Forum), abashinzwe gutanga amakuru mu bigo binyuranye bari guhugurwa, kugira ngo bazafashe ibigo bakorera kuzamura imyumvire ku iyubahirizwa ry’itegeko ryemerera abantu guhabwa amakuru.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yahujwe n’intego ya 16 mu zigamije iterambere rirambye zizwi nka SDGs (Sustainable Development Goals).
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abantu batubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru.
Ati “Uburenganzira bwo guhabwa amakuru ni ingenzi kuko iyo amakuru atanzwe bifasha abaturage gusobanukirwa uko igihugu gihagaze bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. Itangazamakuru rifasha mu kurandura ubujiji no kurwanya ibihuha. Icyo nabonye mu Rwanda, ni uko itangazamakuru ridakora mu buryo buboneye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, (Rwanda Media Commission), Mugisha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uretse kuba iri tegeko ritubahirizwa, hakiri n’ibindi byuho mu mategeko ubwayo.
Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru, ariko ubu byakuwemo.
Mugisha yavuze ko iri tegeko ryashyiriweho gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye, ariko ngo nta nkuru zicukumbuye zikorwa. Kuba bishoboka ko hari benshi batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru na byo ni imbogamizi ikomeye.
Umuyobozi Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF, Kananga Andews, yavuze ko n’ubwo hari abanyamakuru bahohoterwa, hari n’abandi badakurikiza amategeko mu gihe bari gutara inkuru.
Ati “Dufite ibibazo by’abanyamakuru bahohoterwa, ku buryo hari n’abafunzwe ubu turi kuburanira. Abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakurikiza amategeko mu gihe bari gutara amakuru.”
Kananga kandi yavuze ko hari abanyamakuru usanga badasobanukiwe itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru, bigatuma hari n’ubwo barenganywa kubera kutamenya.
Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru.