Icyo u Bufaransa bwiteze kuri raporo nshya ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ni bwo hasohotse raporo y’abashakashatsi mu mateka yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo ya paji 1222 yamuritswe nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

Ni raporo yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

U Rwanda n’u Bufaransa bimaze imyaka bidafitanye umubano mwiza ahanini bishingiye ku ruhare iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyagize mu gushyigikira no gutegura Jenoside ndetse no gufasha abayikoze gutorokera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, Franck Paris, yabwiye abanyamakuru ko itangazwa ry’iyi raporo ryitezweho kuvanaho igihu ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yagize ati “Bizatuma haganirwaho kuri buri gice cy’ibyagaragaye mu nyandiko z’ibyakorwaga muri iriya myaka (1990-1994).’’

Franck Paris yavuze ko hari impamvu eshatu zigaragaza ko itangazwa rya raporo rizagira ingaruka nziza.

Yakomeje ati “Hashize imyaka ibiri Perezida Macron yakiriye itsinda ry’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Muryango IBUKA-France ababwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze igira umwanya wihariye muri sosiyete y’abatuye u Bufaransa. Haracyariho inzitizi z’amagambo ndetse akoreshwa atariyo mu nyito nyayo y’iyo Jenoside.’’

Perezida Macron yavuze ko hagomba kuvugwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hagashyirwaho n’umunsi wa tariki ya 7 Mata nk’uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa buri mwaka.

Ati “Ibyo byemezo byiyongereye ku bindi nko gushyiraho gahunda y’inyigisho mu mashuri higishwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakabaho no gutera ingabo mu bitugu imiryango ivugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA-France.’’

Franck Paris yavuze ko umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wagiye ukomwa mu nkokora n’agatotsi kari muri ayo mateka.

Ati “Ibyo byose ntabwo byigeze bigira umusaruro utanga ibisubizo byifuzwa, kuko hariho icyo cyasha cy’amateka y’uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyi nzira rero turibwira ko yazafasha gukemura iki kibazo cy’imibanire y’ibihugu byacu byombi mu buryo budasubirwaho.’’

Yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye no gutangirwa ibisobanuro n’urubyiruko rwa Afurika rugasobanukirwa impamvu y’imyitwarire y’u Bufaransa kuri uwo mugabane.

Yakomeje ati “Bikaba rero bikora ku mibanire yacu n’ibihugu bindi byose bya Afurika. Muri iki gihe turimo twifuza ko imibanire yarushaho kuba myiza n’ibindi bihugu bya Afurika biracyenewe ko tugira icyo dukora kuri izi nyandiko mu gutanga ibisubizo ku byibazwa.’’

Abashakashatsi bakoze raporo ntibashoboye kwinjira mu nyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994.

Basobanura ko hari zimwe bakeka ko zimuriwe mu bubiko rusange n’izindi batabonye kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

Usibye kwemera ko nta ruhare u Bufaransa bwagize mu guhagarika Jenoside, raporo yakozwe yakomeje gushimangira ko iki gihugu nta ruhare cyagize mu guhagarikira ubwicanyi muri Opération Turquoise no gucikisha abajenosideri.

Nyuma y’iyi raporo, u Rwanda narwo rwiteguye gushyira hanze raporo yakozwe ku busabe bwa Guverinoma mu 2017.

Ikiganiro na Etienne Nsanzimana, uyobora Ibuka France kuri raporo ya “Commission Duclert”

Raporo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwafashije cyane ubwa Habyarimana butitaye ku migambi mibisha yategurirwaga Abatutsi imbere mu gihugu

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)