Hubert Védrine yakorogoshowe n’abanyamakuru bamubajije uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Mu magana y’abakomeje kwihunza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na Hubert Védrine, yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée) ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002).

Hubert Védrine yumvikana kenshi atangaza amagambo yo guhakana no gupfobya Jenoside.

Uyu mugabo w’imyaka 73 muri iyi minsi ari kugarukwaho by’umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa asobanura igitabo cye “Dictionnaire amoureux de la géopolitique’’ kivuga ku mateka y’abantu n’ibintu bitandukanye.

Iki gitabo cy’amapaji 372, cyibanda ku buzima bwa politiki y’Isi kuva mu bihe byashize, uko ibihugu bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, imibereho y’abayobozi bakomeye ku Isi barimo Joe Biden, Vladimir Putin; ibyaranze ubutegetsi bwa Barack Obama n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na RFI ku wa Gatandatu, abanyamakuru bamubajije ku nyuguti ya ‘R’ ihagarariye u Rwanda mu gitabo cye, ariko icyo kiganiro kiza kurangira havutse amahari.

Bitandukanye n’abandi banyamakuru, abakiriye Hubert Védrine bamubajije byimbitse ibyerekeye uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-1994, kugeza ubwo yarakariye mu kiganiro anavuga ko ‘bahagarika ibibazo kuko atari mu ibazwa.’

Hubert Védrine wari umuntu wa hafi ya Mitterrand yakunze kubazwa inshuro nyinshi ku byerekeye iyo nyuguti ya “R” ariko ntihatangwe igisubizo kimara ayo matsiko.

Ibi ni ko byagenze ku wa Gatandatu, umunyamakuru yabyukije ibyerekeye inyandiko zabonywe n’umushakashatsi zerekana ko ku wa 17 Nyakanga 1994, Ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga byatanze itegeko ryo gutorokesha abajenosideri bari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa.

Yagize ati “Nta gishya kiri muri icyo kirego.’’

Umunyamakuru yahise amubaza ko nubwo avuga ibyo hashize igihe hari indi nyandiko yabonywe aho nanone Védrine yavugaga ko nta kibazo ku guhagarika abicanyi. Ati “Barabaretse, bambuka umupaka.’’

Inyandiko y’ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard. Uyu icyo gihe yari yamaze kwandikira Guverinoma y’u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi yanditse muri télégramme agaragaza ko ‘bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.’

Abayobozi benshi bo muri Leta yakoze Jenoside barimo Perezida Théodore Sindikubwabo, bari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’u Bufaransa hafi y’Umupaka w’icyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n’Ingabo z’u Bufaransa. Yapfuye mu 1998 ndetse yari atarabazwa ku byaha yakoze.

Umunyamakuru wa RFI yakomeje kumwotsa igitutu abaza Védrine ku ruhare rwe n’urw’igihugu rwe bituma azabiranwa n’umujinya ararakara.

Mu kumusubiza no kwerekana ko adashimishijwe n’icyo yabajijwe, Védrine yagize ati “Mubireke, si ibazwa.’’

Ubusanzwe abanyamakuru bakiraga uyu musaza bakundaga gusa n’abaruma bahuhaho ndetse bacaga ku ruhande ibibazo bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside, kugeza ubwo abaharanira inyungu z’abacitse ku icumu bibutsa iteka ko bakwiye kubazwa urwo ruhare kugira ngo batange ibisobanuro, nibiba ngomba n’ubutabera bukore akazi kabwo.

Mu Gitabo cye, Védrine akomoza ku nyandiko ebyiri ‘thèses’, zirimo ishinja u Bufaransa n’itera utwatsi ibyo birego.

Abahanga berekana ko mu kubara iyo nkuru hari aho umwanditsi yanyuranyije n’ukuri kw’ibyabaye.

Védrine avuga ko ‘U Bufaransa bwinjiye mu Rwanda’ bushaka guhagarika ‘Intambara ya Gisivili’ nyuma y’igitero cya FPR yinjiye mu gihugu inyuze ku Mupaka wa Uganda mu 1990.

Mu by’ukuri izo ngabo zari abana b’impunzi z’abo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshejwe mu byabo mu Rwanda kubera ubwicanyi bakorewe.

Mu nyandiko ye, avuga ku nyuguti ya “R” ihagarariye u Rwanda, ntakomoza kuri iryo hohoterwa n’icengezamatwara ry’urwango ryakorewe Abatutsi hagati ya 1990 na 1994 cyangwa se nibura avuge ijambo ku bagize uruhare muri Jenoside.

Hari aho yivuyemo yandika ko muri Mata 1994, ubwo ubwicanyi bwatangiraga FPR ‘yinjiye mu gihugu’.

Ibi bihabanye n’ukuri kuko ingabo za FPR zari zarageze mu gihugu ndetse no mu Murwa Mukuru wa Kigali, kuva ubwo amasezerano y’amahoro yashyirwaga mu bikorwa.

Védrine akomeza abara inkuru kugeza ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal yaraswaga ‘ibyo avuga nk’imbarutso ya Jenoside’ nyamara akirengagiza ko ari umugambi wacuzwe by’igihe kirekire.

Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, benshi mu bari bagize Guverinoma yakoze Jenoside bahawe ikaze mu Bufaransa, basaba ubujyanama n’intwaro mu gihe Jenoside yari irimbanyije.

Mu 2014, Védrine ni bwo yemereye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ko bakomeje gutanga intwaro nyuma y’uko ubwicanyi butangiye. Azi neza kandi ko ku wa 22 Gicurasi 1994, Habyarimana yandikiye François Mitterrand amushimira inkunga u Bufaransa bwatanze kugeza ‘uwo munsi’.

Umufaransa Hubert Védrine yarakaye ubwo yahatwaga ibibazo ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)