PAC yasabye ko hakorwa ubugenzuzi ku kimoteri cya Nduba -

webrwanda
0

Ibi Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yabitangaje ku wa 2 Werurwe 2021, ubwo yagezaga raporo kuri Komisiyo ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ku ngendo Abadepite bakoze mu turere hakaza gufatwa umwanzuro ku isuku n’isukura.

Mu Ukwakira 2020, Inteko Rusange yahaye PAC inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari yagenewe gutunganya no kubaka ikimoteri kigezweho cya Nduba nyuma yo kubona ko yagiye yiyongera ariko ntitange umusaruro.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagejeje kuri PAC mu Ukwakira 2020, yerekanye ko Ikimoteri cya Nduba gikusanyirizwamo imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali, cyaba gishyira mu kaga abagitururiye.

Ubusanzwe iki kimoteri cyahoze mu Karere ka Kicukiro ariko kiza kwimurirwa i Nduba hatabayeho inyigo, ari nabyo Abadepite bagaragaza ko bituma ingengo y’imari igenda yiyongera.

Iki kimoteri gifitwe mu nshingano na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali, Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, WASAC ndetse n’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, ariko kikaba gikurikiranwa na Sosiyete ya COWI.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko mu gusesengura ikibazo kijyanye n’ikimoteri cya Nduba ,PAC yasuzumye inyandiko zicyerekeye, inagira inama inzego zifite aho zihurira na cyo zirimo Umujyi wa Kigali.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatangaje ko muri raporo yakoze, byagaragaye ko ikimoteri kimaze gutwara miliyari 2,5 Frw.

Ubwo PAC yaganiraga n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagaragazaga ko iki kimoteri kimaze gutwara miliyari 2,7 Frw.

Perezida wa PAC yavuze ko komisiyo isanga ingengo y’imari yakoreshejwe mu micungire y’ikimoteri cya Nduba yaragiye yiyongera bityo ko hakenewe kumenya ingengo y’imari nyakuri igaragaza amafaranga yose amaze gukoreshwa kuri cyo.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabwiye IGIHE ko Umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kubanza gukora inyigo, izerekana amafaranga agomba gukoreshwa.

Ati ”Ni yo mpamvu twafashe umwanzuro tuvuga tuti biragaragara ko ingengo y’imari igenda izamuka, bityo ko hakwiye ko hakorwa inyigo y’amafaranga amaze kugenda kuri kiriya kimoteri.”

Yakomeje ati “Ubwo inyigo nayo ikazagaragaza ngo amafaranga amaze kugenda kuri kiriya kimoteri ni ayahe?”

Yavuze ko Umujyi wa Kigali watanze igihe cyo kuba muri uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira inyigo yarangiye.

Ati “Tuganira n’Umujyi wa Kigali batubwiraga ko inyigo ukwezi kwa Werurwe gushobora kurangira yabonetse. Rero dufite icyizere ko niboneka izagaragaza amafaranga azagenda kuri kiriya kimoteri kugeza gitangiye kubyara umusaruro.”
Mu bindi bibazo byagaragajwe muri raporo ni uko abaturage bari batuye hafi y’Ikimoteri bagombaga kwimurwa batahawe ingurane.

Abagera kuri 40% mu baturage 444 nibo bahawe ingurane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline, yabwiye IGIHE ko hari abari barahawe ingurane ariko ubu hari abandi 93 babaruriwe imitungo ariko batarahabwa ingurane.

Umwari yavuze ko impamvu batinze kubarurirwwa, basanze harimo abagifite imbogamizi.

Ati “Hari abakera bo kimoteri cya mbere bagera kuri 32 bari bafite ibibazo by’ibyangombwa, 12 barabyujuje n’amafaranga barayahawe.”

“Muri barindwi basigaye harimo abagifite imbogamizi bisaba ko bajya mu nkiko ariko nabo bagiriwe inama y’icyo bagomba gukora.”

Umwari Pauline yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatanu Njyanama y’Akarere ijya kuganira n’abatarabaruriwe ngo harebwe uko imitungo ihagaze babone kwishyurwa.

Iki kimoteri kimenwamo imyanda irenga toni 500 buri munsi.

Kiri ku buso bwa hegitare 24.42 mu gihe biteganyijwe ko kizagurwa kikangana na hegitare 54.

Abadepite basabye ko hakorwa inyigo igaragaza amafaranga yose akoreshwa ku kimoteri cya Nduba /Ifoto: Kwizera Emmahuel



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)