Haravugwa imirwano ikaze i Burundi hafi y’umupaka n’u Rwanda; FDLR na FLN ziratungwa agatoki -

webrwanda
0

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko iyi mirwano yatangiye gututumba ubwo inyeshyamba za FDLR n’abarwanyi ba FLN bafite ibirindiro mu Ishyamba rya Kibira bagabaga ibitero mu bice byegeranye n’u Rwanda baturutse muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi mitwe yari ifite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gusa ntiyabasha kubigeraho kuko yakomwe mu nkokora, imirwano ibera ku butaka bw’u Burundi.

Kugeza ubu muri ibi bice bihana imbibi n’u Rwanda umutekano wakajijwe kugeza naho Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo kongera umubare w’ingabo zibarizwa muri ako gace.

Hari hashize iminsi hatumvikana ibitero bya FDLR na FLN biturutse mu Burundi, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko imikorere y’iyi mitwe muri iki gihugu yongeye kubura nubwo yazahajwe bikomeye nyuma yo gupfusha benshi mu barwanyi bayo baguye mu bitero bagiye bagabwaho n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ’FARDC’. Hari na bamwe muri aba barwanyi b’iyi mitwe kuri ubu bafungiye mu Rwanda.

Umutekano muke mu bice by’u Burundi byegereye u Rwanda waherukaga muri Kamena 2020 ubwo abantu bitwaje imbunda batamenyekanye baturutse i Burundi bateye Ikigo cya Gisirikare kiri mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’igihugu.

Iki gitero cyaje gikurikira ibindi bitandukanye FLN yagiye igaba mu Majyepfo y’u Rwanda uturutse mu Burundi cyane cyane mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru bigahitana inzirakarengane zitandukanye ariko ingabo z’igihugu zikahagoboka.

Ingabo z’u Burundi zoherejwe ku bwinshi ku Mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda/ Ifoto: MARCO LONGARI / AFP



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)