Guverineri Gasana yeretswe bimwe mu bibazo bimutegereje -

webrwanda
0

Ibi bibazo yabyeretswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu. Uyu muhango wabereye ku biro by’Intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

Mufulukye wari umaze imyaka itatu n’amezi arindwi ayobora Intara y’Iburasirazuba yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye cyo kuyobora iyi ntara agaragaza ko hari bimwe mu byagezweho ubwo yayiboraga birimo ibikorwaremezo bitandukanye.

Yavuze ko hubatswe imihanda irimo nk’uwa Kagitumba- Kayonza-Rusumo, imihanda ihuza iyi ntara n’izindi iri kubakwa nk’uwa Nyagatare-Gatsibo na Gicumbi, uhuza Ngoma-Bugesera na Nyanza ndetse n’indi mihanda iri kubakwa mu turere turindwi tugize iyi ntara izafasha abaturage mu kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Mu bindi byakozwe yavuze harimo amahoteli yubatswe ku ngengo y’imari ya leta nk’iya Epic y’inyenyeri enye, iya Ngoma y’inyenyeri eshatu ndetse n’indi iherereye muri Pariki y’Igihugu y’Akagera y’inyenyeri enye ya Magashi Hotel yubatswe n’abikorera.

Mu buhinzi yavuze ko ubutaka bungana na hegitali ibihumbi 400 bwahujwe aho buri kubakwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibishyimbo, Soya n’ibindi yavuze ko hakorewe inzuri nyinshi n’ibishanga.

Mu bijyanye no kubaka amashuri yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 7000, abaturiye imipaka begerezwa ibikorwaremezo birimo amavuriro y’ibanze n’amasoko.

Ibibazo bikwiriye kwitabwaho

Mufulukye Fred yagaragaje ko mu bibazo Guverineri umusimbuye akwiriye kwitaho harimo kwita ku gusoza kubaka ibyumba by’amashuri anagaragaza ko hakiri n’imyenda muri buri Karere ku baturage bubatse aya mashuri harimo abayede, abafundi n’abatanze ibikoresho byo kubaka aya mashuri.

Yavuze ko buri karere bagasabye gukora raporo y’imyenda yose gafite amusaba kuzabikurikirana aba baturage bakishyurwa amafaranga yabo.

Yamusabye kandi gufasha abaturage bari mu manegeka bakubakirwa atanga ingero ku baturage bo mu Karere ka Nyagatare aho imiryango 436 kuri 626 ituye hafi ya Pariki y’Akagera igomba kubakirwa.

Yavuze ko no mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru hari imiryango 131 igomba kwimurwa n’akarere anamusaba gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire gusana ibiro by’Intara aho ngo hakenewe miliyoni 250 Frw.

Mufulukye yavuze ko muri iyi ntara hakiri n’ikibazo cy’abangavu bahohoterwa gikeneye kwitabwaho cyane ababatera inda bagashakishwa cyane, yanavuze ko hakiri imibiri yabonetse y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikwiriye gushyingurwa mu cyubahiro irimo 226 yabonetse mu cyuzi cya Ruramira, indi ibarirwa hagati y’ibihumbi 15 na 20 yabonetse ahitwa Rukumberi ndetse n’indi isaga 5000 yabonetse mu cyobo i Kiziguro.

Guverineri Gasana yashimiye Umukuru w’Igihugu wongeye kumugirira icyizere avuga ko ibibazo bihari agiye gufatanya n’izindi nzego kubishakira ibisubizo.

Ati “Umukuru w’Igihugu yaduhaye umurongo w’uburyo abaturage bakeneye umutekano, bakeneye amahirwe angana kandi bakeneye imibereho myiza n’iterambere. Ibyo rero kugira ngo tubigereho mu cyerekezo igihugu gifite ni uko dukora impinduka idasanzwe bitewe n’ibibazo twabonye, tugakoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora byinshi kandi byiza, tugakoresha umwanya muto kugira ngo byose tubikore mu nyungu rusange.”

Guverineri Gasana yavuze ko nta bunebwe buzakora kuko nta gihe gihari cyo gutakaza ngo kuko umuturage akeneye serivisi nziza kandi akazibonera ku gihe.

Gasana yasabwe kuzana impinduka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Guverineri mushya Gasana Emmanuel kuzana impinduka mu miyoborere y’iyi ntara ishingiye ku guteza imbere umuturage mu cyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cya 2017-2024.

Ati “Turagusaba kugerageza kuzana muri izi nzego imikorere y’Umukuru w’Igihugu abantu bagakora mu buryo budasanzwe, nimubasha gukora muri ubwo buryo nibwo abaturage bazabona iterambere.”

Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kuzana imikorere n’imitekereze ihindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Turifuza ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba Guverineri mushya yadufasha gukora ubukangurambaga bufasha abaturage gutekereza ko bagomba gukira nk’intego.”

Yavuze ko hari abaturage bahora bumva ko bagomba gufashwa bakigumira mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe nyamara bagakwiriye kugira intego mu gihe igihugu cyubaka ibikorwa remezo nk’imihanda nabo bakumva ko bagomba kubaka inzu nziza, bakongera umukamo kuburyo batera imbere.

Minisitiri Gatabazi yijeje Guverineri mushya ubufasha buzatuma umuturage abona serivisi nziza kandi agatera imbere nk’uko Umukuru w’Igihugu ahora abishaka.

Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini mu gihugu ikaba ituwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu, niyo ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi, ifite ibiyaga 31 abayituye abenshi bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuhango w'ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa Mbere
Minisitiri Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kurangwa n'impinduka mu miyoborere y'iyi ntara
Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara bitabiriye umuhango w'ihererekanyabubasha



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)