Gasabo : RIB yerekanye umugabo ukekwaho guhohotera bikabije umwana we amukubise urusinga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo weretswe Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, yemera icyaha akanagisabira imbabazi ariko akavuga ko biriya bikorwa yabitewe n'ubusinzi bwatewe n'ikigage yari yanyoye.

Avuga ko ubwo yari atashye ageze mu rugo yasomye kuri icyo kigage, umugore we akaba ari mukase w'uriya mwana w'imyaka ine, yamumuregeye amakosa atandukanye ndetse ngo anamwuka inabi ko atajya amukubita.

Ati 'Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agasinga kari aho hafi. Ariko rwose nyuma mbyutse mu gitondo nabonye uko namukomerekeje mbona ko nakosheje.'

Bivugwa ko uriya mwana bahise bamukingirana mu nzu iminsi ibiri, abaturage bakaza kubimenya ari na bo babimenyesheje inzego.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda birimo guhoza ku nkeke umwana no kumuha ibihano by'indengakamere ndetse n'iyicarubozo.

Ati 'Yaramukubise aramubabaza cyane amuca ibisebe amuziza amakosa abana bakora hanyuma amubika iminsi ibiri mu nzu amuhishe. Kuko yari arembye ngira ngo ni na ho yagize ubwoba bw'ibyo yakoze akajya ajya kumugurira imiti hanyuma ku bw'ubufatanye n'abaturage baza kubimenya arafatwa ubu akaba ari gukorerwa dosiye.'

Mu gihe RIB igikomeje iperereza kuri uyu mubyeyi, ubu afungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-RIB-yerekanye-umugabo-ukekwaho-guhohotera-bikabije-umwana-we-amukubise-urusinga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)