Eliazar Ndayisabye uherutse kurushinga yasoho... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse gusezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Gitega n'imbere y'Imana muri Paroisse Regina Pacis Remera tariki 06 Werurwe 2021.

Ubukwe bwitabiriwe n'umuhanzi Ruzigamanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zo muri Kiliziya Gatolika. Eliazar na Rita biyemeje kubana uko babyiyemeje bakurikiza uko amategeko ya Repubulika y'u Rwanda abiteganya.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, abitabiriye bafashe amafoto y'urwibutso bajya kwitegura umuhango wo gushyingirwa imbere y'Imana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TUGUTUYE ABAGENI" YA ELIAZAR NDAYISABYE

Umuhango wo gushyingirwa imbere y'Imana wabereye kuri Paroisse Regina Pacis Missa iririmbwa na Choeur Internationale uyu muhanzi aririmbamo.

Missa yari yitabiriwe n'abanyamuziki banyuranye bo muri Kiliziya gatolika harimo Ngoboka Cyriacque, Ruzigamanzi Robert, Uwayezu Epiphanie, Niyonzima Oreste n'abandi.

Eliazar yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yahimbiwe abageni bose muri rusange n'ubwo igaragaramo ubukwe bwe.

Ni indirimbo izajya ikoreshwa mu Missa no mu bukwe bw'abageni. Ihimbye mu njyana nyarwanda y'ikinimba ikabyinwa abayibyina bizihiwe.

Mbere gato y'ubukwe bwe, umuhanzi Eliazar yari yashyize hanze amajwi n'amagambo by'indirimbo 'Bahe umugisha wawe' akiri gutunganyiriza amashusho.

Uyu muhanzi aherutse kandi gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Rugirangoga acyuye imihigo' yavuzemo ubutwari bwa Padri Ubald uherutse kwitaba Imana. Iyi ndirimbo yafashije benshi mu iherekezwa n'ishyingurwa rya Padri Ubald Rugirangoga.

Inkuru bifitanye isano: Eliazar Ndayisabye yakozeubukwe yafatiyemo amashusho y'indirimbo ye nshya

Eliazar Ndayisabye yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Tugutuye abageni" yakoreye abageni

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TUGUTUYE ABAGENI" Y'UMUHANZI ELIAZAR NDAYISABYE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103780/eliazar-ndayisabye-uherutse-kurushinga-yasohoye-indirimbo-yakoreye-abageni-video-103780.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)