Yabwiye IGIHE ko ‘Mbonye umusaza’ ari indirimbo yahimbye akuya inkuru mu nshuti ze bigahurirana n’uko na we atazi neza isura ya se kuko yapfuye akiri muto.
Ni indirimbo yari yarakoze kera ariko nyuma yakoze ku mutima wa benshi kuko yahuje n’ubuzima bwabo, ahitamo kongera kuyisubiramo.
Ati “Ubundi nayihimbye nshingiye ku buzima nyakuri bwanjye ariko na none byasembuwe n’ubuhamya nakiriye hari abambwira ko nyuma yo kubura ababyeyi babo, imwe mu miryango yabatereranye, bakagabagabana imitungo yasizwe n’ababyeyi ntibite ku mfubyi. Nko mu gitero cya kabiri mvuga ubuzima bw’umuntu wanshatse akambwira ubuhamya bwe.”
Hari abagiye bamubwira ko batazi ba Se babazi ku mafoto gusa abandi bakamubwira ko nta hamwe babazi, nawe yisanga yagize amarangamutima cyane ko se yapfuye akiri muto yanabyiruka akabura ifoto ye.
Uyu muhanzi yavuze ko ibi bishobora gutuma umuntu abona umusaza wese akagira ngo ni se.
Ati “Nabonye n’abantu bakuru cyangwa banashaje ariko babona umusaza bakabona asa na Se kuko batibuka neza uko uwababyaye yasaga.”
Ben Nganji ni umuririmbyi n’umunyarwenya. Mu muziki azwi mu ndirimbo Mbonye Umusaza, Mon Garçon, Nsazanye Inzara, Amavi y’Abagabo, Umwari Umwaye, Nyina w’u Rwanda, Habe n’Akabizu, Rehema, Uzaba Umugabo n’izindi. Yamamaye mu cyitwa ‘Inkirigito’.