Banki ya Kigali imaze gutanga arenga miliyari 1,7 Frw mu gufasha ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19 -

webrwanda
0

Icyiciro cya mbere cy’iyi nkunga yiswe ‘Investment for Employment’, Banki ya Kigali igamije kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’iki cyorezo kizarangira hatanzwe nibura miliyari 5, 8 Frw (miliyoni 5,2 z’ama-euro).

Ibigo bito n’ibiciriritse bigera kuri 53 nibyo kugeza ubu byamaze kwemererwa gufashwa binyuze muri iyi nkunga ku bufatanye bwa Banki ya Kigali na KFW binyuze muri Investment for Employment (IFE).

Bamwe mu bafite ibigo byahawe iyi nkunga, bagaragaza ko byatumye ibikorwa byabo byongera gusubira mu murongo byarimo mbere y’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa Nyagatare Rice Company, Basabira Laurent, yavuze ko inkunga ya KFW yamufashije kugumana abakozi be mu gihe yari hafi guhagarika amasezerano. Ubu avuga ko bizamufasha gukomeza abakozi kugeza igihe ikibazo kirangiye.

Yakomeje agira ati “Nagira inama abakora ubucuruzi na ba rwiyemezamirimo bagenzi banjye, ko buri gihe bajya bakora ibishoboka byose ngo bakoreshe abafite amasezerano y’akazi no kwibuka kwimenyekanisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.”

Basabira kandi ashishikariza bagenzi be gukomeza gukorana neza na za banki kugira ngo zizabagoboke mu bihe by’ibiza.

Muri rusange abamaze guhabwa iyi nkunga bari mu byiciro bitandukanye nk’ubuhinzi, uburezi, ubukerarugendo no kwakira abantu, inganda, abacuruza serivisi ndetse abatwara abantu n’ibintu.

Ibarura ryakozwe na BK rigaragaza ko kugeza ubu nibura abakozi 2.072 aribo bamaze kungukirwa binyuze kuri iyi nkunga.

Umuyobozi ukora mu ishami rishwinzwe abakiliya muri BK, Darius Mukunzi, yavuze ko ahanini hagambiriwe gufasha ibyo bigo kugumana abakozi babyo, binyuze mu kubishyurira imishahara n’inyungu y’inguzanyo mu gihe cy’amezi ane.

Ati “Iyi nkunga igamije gufasha ibigo byagizweho ingaruka na Coronavirus bakabasha kugumana abakozi. Dufasha ibigo kwishyura imishahara kwishyura y’abakozi. Ikindi ku bakiliya basanzwe bafite inguzanyo muri BK, binyuze kuri iyi nkunga tubafasha kwishyura inyungu ku nguzanyo bari basanganywe”.

Ibisabwa ku muntu ushaka guhabwa iyo nkunga yo kuzahura ibikorwa bye by’ubucuruzi, ni ukwandika ibaruwa isaba igaragaza amafaranga akeneye, umubare w’abakozi yari afite mbere ya Covid-19, mu gihe cya Covid-19 kugeza uyu munsi, kwerekana uko ayo mafaranga azakoreshwa; kwerekana icyemezo gitangwa na RSSB kigaragaza imisanzu y’abakozi yatanzwe mu 2019 na 2020.

Usabwa kandi kugaragaza icyemezo gitangwa na RRA ko mwamenyekanishije umusoro ku nyungu mu 2017, 2018, 2019; icyemezo cy’uko wishyura neza umusoro; amakuru ya konti ufite mu zindi Banki, icyemezo cy’uko ubucuruzi bwanditswe muri RDB; amakuru ku nguzanyo mufite mu zindi banki (aho bikenewe).

Umaze kubona ibisabwa byose abyohereza kuri email: [email protected], ubundi hagasuzumwa niba yujuje ibisabwa na we akajya ku rutonde rw’abahabwa iyi nkunga.

Banki ya Kigali yavuze ko igishishikariza abakora ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19, harimo amashuri, ubukerarugendo (Amahoteli, restaurant, sosiyete zitwara abagenzi), inganda, abatwara abantu n’ibintu, ubucuruzi, ndetse n’ubwubatsi; kwegera banki kugira ngo bafashwe kongera kuzahura ibyo bakora byahungabanye kubera COVID-19.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)