Uyu munsi wa mbere wa Shampiyona ya Africa iri kubera mu Misisi, habazwe igihe amakipe yakoresheje.
Mu cyiciro cy'ingimbi (abagabo batarengeje imyaka 18) bakoze intera ya Kilometero 28, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, rwasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Algeria.
Mu cyiciro cy'abagore, u Rwanda rugizwe na Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, rwaje ku mwanya wa kabiri rukirikiye Afurika y'Epfo yegukanye umudari wa zahabu.
Mu bagabo, u Rwanda ruhagarariwe na Areruya Joseph, Habimana Jean Eric (wasimbuye Mugisha Samuel kubera uburwayi), Mugisha Moïse na Nsengimana Jean Bosco, naho baje kwegukana umwanya wa kabiri.
UKWEZI.RW