Tonzi akunda kugaragara no mu bikorwa byo gufasha ndetse akaba ari nabwo buryo yahuyemo na Niyo Bosco akamukunda mbere y'uko Niyo Bosco avuze ko zari inzozi ze kuzahura na Aline Gahongayire, kuko ari we yakuze afatiraho urugero.
Mu kiganiro Aline Gahongayire yahaye InyaRwanda Tv, yavuze ko yishimiye cyane gukorana indirimbo na Niyo Bosco cyane ko bahura yamweretse ko hari icyo ashoboye kandi ahora afite inyota y'icyo ashaka kugeraho.
Niyo Bosco yavuze uburyo yahuye na Aline Gahongayire abifashijwemo n'umunyamakuru Murindahabi Irene ndetse byabaye ibyishimo bikomeye byatumye bahurira mu ndirimbo bise 'Izindi mbaraga' baherutse gushyira hanze.
KANDA HANO WUMVE 'IZINDI MBARAGA' YA ALINE GAHONGAYIRE FT NIYO BOSCO

'Izindi mbaraga', indirimbo ya Aline Gahongayire afatanyije na Niyo Bosco amafaranga azava muri iyi ndirimbo azafasha Niyo Bosco kubona imodoka ye bwite nawe yumve ko hari icyo yakuye mu muziki nk'uko byatangajwe na Aline Gahongayire.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALINE GAHONGAYIRE
Umwanditsi: Umukundwa Josue - InyaRwanda.com