Akari k’umutima w’umugabo w’umwarimukazi w’i Rusizi washyize video y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga -

webrwanda
0

Uyu mwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45, yavuze ko amashusho y’amasegonda 30 yagiye kuri “Status” ya WhatsApp ye, yayafashwe n’umugabo we ku Cyumweru.

Muri ayo mashusho, agaragara yambaye umwitero, yawukinze ku mabere n’ahandi hose ariko nyuma bikaza kurangira agaragaje ubwambure bwe.

IGIHE yaganiriye byimbitse n’uyu mugore ndetse n’umugabo we, bayibwira uko byagenze n’uko babayeho nyuma y’aho ayo mashusho y’urukozasoni agiye hanze.

Uyu mwarimukazi yavuze ko hari ku Cyumweru bagiye kujya gutembera maze umugabo we amusaba kumufata amashusho yambaye ubusa akoresheje telefone ye akayamwoherereza.

Yakomeje avuga ko nk’umutu wubaha umugabo unamukunda, yahise yemera ibyo amusabye, amufata ayo mashusho amugaragaza imiterere ye n’ubwambure bwe nk’uko yabyifuzaga.

Gusa, ngo bahise bajya gutembera ariko bukeye bwaho ari ku kazi, umugabo we amutelefona amusaba kumwoherereza ya mashusho kuko yari yibagiwe kuyamwoherereza akimara kuyafata.

Ati “Nyine ubwo akimara kumbwira ngo mwoherereze iyo video kubera ko ku Cyumweru akigafata atahise akiyoherereza, nagiye kukohereza ndi ku ishuri mbikora nabi nkanda kuri Status aka video kaba ariho kajya. Uko ndi kurwana no kugakuraho kuko kari kanze kuvaho kamaraho amasaha 24 bamwe baragafashe.”

Mwarimukazi yavuze ko ako kanya yahise agwa mu kantu, atangira gusaba imbabazi abo iyo video yari yagezeho bose anabasaba kuyisiba.

Ati “Natangiye kubasaba kugasiba bamwe barabyemera abandi bamfata ukundi, abo twasengananaga batangira kunsengera.”

Yemeje ko byamugizeho ingaruka ku buryo umugabo we asigaye amutegera moto buri munsi mu kumurinda guhura n’abantu batandukanye, anashimangira ko ubuyobozi bw’aho yigisha bwabimubajijeho ndetse abandi bantu batangira kumufata nk’indaya bavuga ko yifashe ayo mashusho ashaka kuyoherereza umurayiki bakoranaga kuri iryo shuri nyuma akimurirwa kuri Cathedrale ya Cyangugu.

Umugabo yemeje ko ari we wamusabye kwifotoza yambaye ubusa

Umugabo w’uyu mwarimukazi asanzwe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Rusizi. Yemereye IGIHE ko ari we wasabye umugore we ko amufata video yambaye ubusa nk’umukunzi we.

Ati “Urumva nari ndi mu rugo na we noneho kwa kundi umuntu aba amaze kurya agatoki ke n’ifi arengejeho ka Vitalo, noneho ndamubwira kuko twari tugiye kwiryamira nti wowe kora gutya ubigenze gutya nyine nkufotore, mufotora kuri telefone ye nini mubwira ngo ahite ayinyoherereza, agiye kubikora aribeshya.”

Yongeyeho ko umugore we yahise yandikira abantu bose babonye iyi video abasaba kuyisiba ariko biba iby’ubusa.

Ati “Yahise abasaba kuyisiba ndamubwira nti ibyo ari byo byose abayibonye ni abantu bakuru barahita bayisiba ahubwo batangira kugenda bayohererezanya banayihindura, byibuze iyo bayireka uko yari imeze.”

Yakomeje agira ati “Rwose njye ntakubeshye umugore wanjye ndamukunda cyane wenda iyo amashusho aba yarafatiwe iwanjye ntahari byari kuba ikibazo.”

Byamuteye ikimwaro mu bandi

Uyu mugabo akomeza avuga ko kuba ubwambure bw’umugore we buri kugenda bubonwa n’abantu batandukanye byamuteye igisebo ndetse yabuze icyo yabikoraho.

Ati “Ifoto yagiye ikwirakwira baranayireba ariko nabuze icyo nakora, urumva ni isoni. Njyewe ikintu gusa cyanteye isoni ni ukuntu video bagenda bayihindura, n’iyo basi iguma uko yari imeze kuko n’ugiye kuyerekana ayizana itameze uko yari imeze.”

Yasoje asaba abafite amashusho y’umugore we kureka kuyahererekanya no kuyasiba mu rwego rwo kwirinda kumusebya no gushaka kumusenyera.

Ifoto igaragaza Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)