Umukinnyi Nsabimana Aimable ukinira #Amavubi yateye ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' na Police FC, Nsabimana Aimable, yateye ivi, asaba umukobwa bakundana witwa Issa Leila ko yazamubera umugore. Iki gikorwa cyabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama ku munsi w'ejo tariki ya 21 Gashyantare 2021.

Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo. Uyu musore yasabye Issa Leila kuzamubera umugore na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Nsabimana Aimable ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka gusozwa muri Cameroun.

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko we n'umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.

Nsabimana wakiniye amakipe y'Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Nsabimana abaye umukinnyi wa kabiri w'Amavubi uteye ivi mu gihe cy'icyumweru kimwe, inyuma ya Tuyisenge Jacques wasezeranye na Musiime Recheal Jordin ku wa Kane.

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-nsabimana-aimable-ukinira-amavubi-yateye-ivi-asaba-umukobwa-bakundana-ko-yazamubera-umugore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)