Sina Gerard umaze kwamamara mu gucuruza ibiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kiganiro Samedi Détente uyu musaza w'umukire yaganiriye n'abanyamakuru bagikora bityo atangaza ko yibuka neza ko mu 1983 ari bwo yaje kuri Nyirangarama agatangiza Alimentation irimo amandazi kuko nta bushobozi bwinshi yari afite. Ati: ''Nkunda kubwira abakiri bato ko buri wese akwiriye guhera ku bintu bike noneho akagenda atera imbere.''

Sina Gerard yavutse ku babyeyi b'abahinzi bafite amasambu. Yatangiye guhinga yiharika. Yatangiye kugira amafaranga akiri mu rugo rw'ababyeyi be, ayo mafaranga akagenda ayizigamira. Avuga ko mu 1983 yari afite imyaka 23 yaje kuri Nyirangarama afungura Alimentation ntoya bituma abagenzi batangira kumugurira. Igishoro yagikuye ku babyeyi mu masambu yabo. Ati: ''Kuba waravutse nta kintu ufite ni cyo gishoro utuntu dutoya nitwo umuntu aheraho''.

Bitandukanye n'abandi bakire we avuga ko inzira ye asanga yoroshye kuko ntibimurushya ibyo yagezeho byose. Kuri ubu Sina Gerard ni umwe mu bakire babikesha ubuhinzi n'ubworozi ndetse mu ntara zose z'igihugu uhasanga ibikorwa bye birimo iby'ubucuruzi n'amaduka y'ubucuruzi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103078/sina-gerard-umaze-kwamamara-mu-gucuruza-ibiribwa-yahishuye-ko-yatangiriye-ku-mandazi-103078.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)