Mutoni Jane witabiriye Miss Rwanda na Miss He... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa rya Miss Rwanda ni icyararo gifashe ku bakobwa bitinyutse(ka) bashaka gukabya inzozi z'ubuzima bwabo. Ryahinduye imibereho y'abakobwa baryitabiriye mu bihe bitandukanye; ibikorwa barimo irigaragaza hanze aha!

Ryatumye abatinyutse bagaragaza icyo bashoboye, imiryango irafunguka. Kuva mu ntangiriro z'Ukuboza 2020, hari gushakishwa umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021. Rishyize imbere guha imbaraga umwana w'umukobwa no kumushyigikira mu rugendo rw'iterambere rwe.

Mutoni Jane ari mu batanga ubuhamya bw'ukuntu Miss Rwanda yamufashije kugaragaza ko akunda umwuga w'itangazamakuru. Kandi ko iri rushanwa ryamutinyuye, yigirira icyizere ashikama ku nzozi abasha kuzikurikira no kuzikabya.

Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, yavuze bwa mbere amakuru kuri Televiziyo Rwanda. Amashusho ya mbere yasakaje kuri konti ye ya Instagram y'amasegonda agera kuri 34' amugaragaza yakirwa na mugenzi we Gloria Mutesi, akavuga ko 'binejeje" kuba atangiye urugendo rushya rw'ubuzima bwe.

Mutoni Jane yahereye ku nkuru ivuga ku Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yamaganye icyemezo cy'Inteko Nshinga Amategeko y'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) kijyanye na Paul Rusesabagina urugerwa ibyaha by'iterabwoba, ivuga ko 'cyuzuyemo ibinyoma no kwirengagiza nkana ukuri'.

Mutoni Jane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda

Nyuma yo kuvuga amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abasatira gato 500 agaragaza amarangamutima ye. Yavuze ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ko atabona amagambo akoresha mu kuvuga neza ibyiyumviro bye.

Yavuze ko ari itangiriro ryiza kandi afite icyizere cy'uko urugendo rwe mu itangazamakuru ruzaba inyenyeri ku bashaka gukabya inzozi zabo.

Ati 'Icyo navuga n'uko Imana ariyo kwizerwa. Si mfite uburyo nasobanuramo icyo uyu mwuga uvuze kuri njye. Gusa nishimira byose maze kugeraho muri iki gihe cyose. Ntabwo ari urugendo rwari rworoshye gusa rwari rukwiriye. Ndizera ko uko nzagenda ngera kuri byinshi bizaba imbarutso y'abandi benshi y'uko baharanira kugera ku nzozi zabo. Ubundi iri n'itangiriro.'

Ku bimuranga kuri konti ye ya Instagram yahise yongeraho ko ari Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, mu bavuga amakuru mu rurimi rw'Icyongereza.

Abatandukanye barimo Isimbi Eduige uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yabwiye Mutoni Jane ko ari urugero rwiza rw'umugore buri wese yakwigiraho 'mu kugera ku nzozi ze'. Avuga ko kudacika intege bigera aho bigatanga umusaruro.

Isimbi yavuze ko mu bantu azi batacitse intege basabye kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kuri RBA, harimo na Mutoni Jane. Ati 'Ndibuka mu myaka ishize tujya gusaba akazi ko kwimenyereza kuri RBA ni we wenyine utaracitse intege.'

Ngo Mutoni Jane yakoresheje uburyo butandukanye kugira ngo atakaze ibiro abone uko yitabira Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri, atsindire ikamba rinini anabashe guhatanira ikamba rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Ni urugero rwiza kandi yakwigirwaho byinshi. Turakwishimira Mutoni Jane.'

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 yavuze ko yemeranya n'ibyo Isimbi Eduige yavuze. Avuga ko urugendo rwa Mutoni Jane ari isomo ko "inzozi zacu zirashoboka".

Yavuze ko icyo umuntu asabwa ari ukudacika intege. Ati 'Ndakwishimira Jane, uri urugero rwiza. Sinkunda gutwarwa n'amarangamutima gusa kuba nzi urugendo rwawe nkakomeza ku kubona ushikama ku nzozi zawe kugeza uzigezeho binteye kurira, uri impirimbanyi, nk'abakobwa bakiri bato dufite byinshi byo ku kwigiraho.'

Mutoni uvuga ko Imana iri hejuru ya byose ari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2015 abasha kuboneka mu bakobwa 15 bavuyemo Kundwa Doriane wegukanye ikamba.

Mu 2016, ntiyacitse intege kuko yongeye kwitabira Miss Rwanda 2016, ikamba ryegukanwa na Mutesi Jolly. Icyo gihe Mutoni Jane yegukanye ikamba rya Nyampinga w'umurage [Miss Heritage 2016].

Mu 2016, yaserukira u Rwanda yitabira irushanwa rya Miss Heritage Global 2016-2017 yegukana umwanya w'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'Umuco ku Isi, mu irushanwa ryabereye muri Afurika y'Epfo.

Ikamba rya Miss Heritage Global ryegukanwe na Theodora Marais, wabaye Umufaransakazi wa mbere wegukanye iri kamba.

Miss Mutoni Jane [Ubanza ibumoso] yakiriwe muri studio za Televiziyo Rwanda na mugenzi be Gloria Mutesi bafatanyije kuvuga amakuru ye ya mbere

Mutoni ari mu bakobwa 15 bavuyemo Miss Rwanda 2015, ikamba ryegukanwe na Kundwa Doriane

Mutoni yitabiriye Miss Rwanda yegukana ikamba rya Miss Heritage 2016

Mutoni Jane wakabije inzozi zo kwinjira mu itangazamakuru mu 2017 yaserukiye u Rwanda yegukana ikamba ry'igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Global Heritage 2016-2017

KANDA HANO UREBE UKO MISS MUTONI YITWAYE BWA MBERE AVUGA AMAKURU KURI RTV

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103084/mutoni-jane-witabiriye-miss-rwanda-na-miss-heritage-global-yatangiye-gukora-kuri-televiziy-103084.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)