RwandAir igiye gutangira igerageza ry’uruhushya ruzerekana niba umugenzi yarabonye urukingo rwa Covid-19 -

webrwanda
0

Ubu buryo bwatangijwe n’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere (IATA) bugamije gufasha ibihugu kugira icyizere cy’abantu byakira bityo bigafungura ikirere cyabyo, maze ibigo bikora ingendo zo mu kirere bikongera kubona inyungu.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bwerekana niba umuntu yarapimwe Covid-19 bikagaragara ko ntayo afite, ndetse mu gihe kiri imbere, byitezwe ko ubu buryo buzanajya bwerekana icyemezo cy’uko umuntu yakingiwe iki cyorezo, ku buryo mu gihe bitaba byarakozwe, uwo mugenzi ashobora kubuzwa kwinjira mu bihugu bizashyiraho amabwiriza yo kwinjirwamo gusa n’abikingiwe Covid-19.

RwandAir yabaye ikigo gitangije ubu buryo ku Mugabane wa Afurika, aho iri gerageza rizakorerwa mu cyerekezo cyo kuva i Kigali werekeza i Nairobi muri Kenya. Iri gerageza rizamara ibyumweru bitatu, rikazaba muri Mata.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bishimiye kuba ikigo cya mbere kuri uyu mugabane mu kugerageza ubu buryo bwa IATA.

Yagize ati “Dutewe ishema ryo kuba ikigo cya mbere ku mugabane wa Afurika kigiye kugerageza uruhushya rw’ingendo, ruzatuma ingamba zo kurinda ubuzima ndetse n’imyiteguro twatangiye ikaba igamije kugarura icyizere cy’abagenzi.

Umuyobozi wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko ibikorwa bya RwandAir ari urugero rwiza ku bindi bigo bitwara abantu mu ndege.

Yagize ati “RwandAir ikomeje kwerekana urugero rwiza mu kuba ikigo cya mbere ku mugabane gitangiye iri gerageza. RwandAir yakomeje kwifashisha amakuru atangwa na IATA. Iri gerageza rizubakira kuri ibyo bikorwa kandi ni intambwe nziza itewe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19”.

Iri koranabuhanga rizaba rikozwe ku buryo rishyirwa muri porogaramu z’ibigo by’indege bitandukanye.

Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ni rumwe mu rwahungabanyijwe cyane n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho byitezwe ko uru rwego ruzahomba miliyari 38$ muri uyu mwaka, avuye kuri miliyari 118$ mu mwaka ushize, ndetse bikazasaba umwaka wa 2024 kugira ngo uru rwego ruzasubire ku bipimo rwariho mbere ya Covid-19.

RwandAir izatangira gukoresha uburyo buzasuzuma niba umuntu atarwaye Covid-19 cyangwa yarahawe urukingo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)