Ibisobanuro by’ibyaha bine Idamange akurikiranyweho -

webrwanda
0

Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Mu bindi biganiro Idamange yanyuzaga ku shene ye ya YouTube, harimo n’aho yavugaga ko imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Uretse ibi kandi, ubwo Abagenzacyaha na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Ashobora gufungwa imyaka irenga 10

Muri rusange ibyaha bine Idamange akurikiranyweho, byose biramutse bimuhamye yakatirwa gufungwa imyaka iri hejuru ya 10 kuko nk’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanishwa imyaka itari munsi y’icumi.

Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2021 mu gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyo ngingo ya 204 ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

Ibindi byaha Idamange akurikiranyweho harimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha giteganywa n’ingingo ya 39 mu itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Ikindi cyaha Idamange akurikiranyweho ni ugusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa byo gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Uyu mugore anakurikiranyweho gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake icyaha giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu ya itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5Frw ariko atarenze miliyoni 7Frw.

Ubushinjacyaha nibumara gusuzuma dosiye ya Idamange nibwo buzafata umwanzuro wo kuyiregera urukiko ubundi rutangire imirimo yo kumuburanisha.

Idamange akurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)