Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya abana b'abahungu barenga 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana uyu mugabo ashinjwa gusambanya ni abo mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakaliro.

Amakuru y'uko uyu mugabo asambanya abana yamenyekanye kuri iki Cyumweru ahagana saa Munani z'amanywa ubwo umwana w'imyaka 13 yavaga mu rugo rwe ataka ko aribwa mu kibuno nyuma yo kumusambanya akamubabaza.

Ababyeyi b'uyu mwana ngo bahise bamubaza aho avuye n'icyo yabaye abasobanurira ibyo uwo mugabo yamukoreye, bitabaje abaturanyi uwo mwana avuga amazina menshi y'abandi bana akunda gusambanya ngo yabirangiza ngo abakiri bato akabaha imineke na avoka n'aho abakuze akabaha amafaranga.

Abana bose bagiye bahamagarwa bakabazwa aya makuru bose bemeye ko uyu mugabo akunze kubasambanya akababuza kubivuga kubera ibyo yabahaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakaliro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati "Umwana w'imyaka 13 ni we wavuyeyo yamukomerekeje ari kubabara arabivuga. Twamuganirije atubwira ko yamurongoye mu kibuno ngo kandi hari n'abandi bana ajya abikora. Yahise atubwira amazina y'abandi bana tujya kubazana nabo turababaza barabyemera duhita tujya gufata wa mugabo."

Yakomeje avuga ko mu makuru batohoje basanze uyu mugabo yari amaze umwaka afunguwe aho yari yarafungiwe n'ubundi icyaha cyo gusambanya abana b'abahungu, ubwo yafungagwa ngo yari yakatiwe imyaka icyenda.

Uyu mugabo wiyemereye ko amaze gusambanya abana b'abahungu barenga 20 mu mwaka amaze afunguwe, ngo yanavuze ko no muri gereza yajyaga asambanya bagenzi be.

Gitifu Muhigirwa yagize ati "Yatwemereye ko amaze gusambanya abana benshi kuva yafungurwa, aragereranya umubare akavuga ko nibura ari nka 20 mu gihe cy'umwaka ushize afunguwe. Gusa niba umuntu avuga ko ari nka 20 bashobora kuba barenga cyane kuko ntiwamwizera.''

Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya aho baba bagiye ngo kuko abenshi bamusangaga mu rugo iwe.

Ati "Turabasaba gukurikirana abana babo bakamenya aho baba bagiye kuko abenshi bamusangaga aho yabaga, ni ahantu hakorerwaga ibikorwa by'ubuhinzi rero kuko ari umugabo utari ufite umugore ababyeyi babonaga abana babo bajyayo ntibasobanukirwe. Turabasaba kwita ku burere bw'abana babo bakamenya aho biriwe nabo bari kumwe. Twari tumenyereye ko abakobwa aribo bafatwa ku ngufu none n'abahungu bisigaye ari uko rero ni ukubitaho."

Umugabo ukekwaho gusambanya abana yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Karenge mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane abana bose b'abahungu amaze gusambanya.

Mu mwaka ushize mu Karere ka Gasabo na ho havuzwe inkuru y'umusore w'imyaka 19 watawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b'abahungu 17 mu bihe bitandukanye.

Mu Ukuboza 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse Ubushinjacyaha gukoresha ibizamini by'ubuzima bwo mu mutwe bw'uwo musore ngo harebwe niba nta kibazo afite.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-abana-b-abahungu-barenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)